Image default
Mu mahanga

Umwana wari washimuswe yabonetse ari muzima

Umugabo wo muri Australia yemereye urukiko icyaha cyo gushimuta Cleo Smith w’imyaka ine akamufungirana mu nzu ye iminsi 18.

Cleo yaburiwe irengero mu kwezi k’Ukwakira (10) gushize ubwo yari kumwe n’umuryango we aho bari bagiye mu biruhuko gukambika mu burengerazuba bwa Australia.

Uyu mwana yari aryamye mu kindi cyumba cy’ihema hamwe n’umubyeyi we aho bari bakambitse, amaze kubura polisi yahise itangiza gushakisha gukomeye.

Nyuma abapolisi bamusanze mu nzu y’umugabo utazwi n’umuryango wa Cleo ariko utuye mu mujyi umwe nabo wa Carnarvon, urugendo ruto uvuye aho bari bakambitse.

Kuri uyu wa mbere, Terence Farrell Kelly w’imyaka 36, yemereye urukiko ko yakoze icyaha cyo kwiba umwana.

Umucamanza yanzuye ko akomeza gufungwa kugeza mu kwezi kwa gatatu, nyuma akazakatirwa igihano.

Ibinyamakuru muri Australia bivuga ko uku kwemera icyaha kwa Kelly byatunguranye kuko benshi bari biteze urubanza rurerure.

Kuva tariki 05 z’Ugushyingo (11) – iminsi ibiri nyuma y’uko polisi imennye umuryango w’inzu ye igasangamo Cleo, Kelly yahise afatirwa hafi aho ku muhanda arafungwa.

Polisi yatangaje ifoto ya Cleo Smith amaze kubohorwa

Amashusho ya polisi y’igihe cyo kubohora Cleo yerekanye uyu mwana abwira amazina ye abapolisi, anaseka.

Umuryango we nyuma wasohoye itangazo uvuga ko “ushima cyane ko agakobwa kacu kagarutse mu maboko yacu”.

Ubwo yaburaga hagati ya saa saba na saa kumi n’ebyiri z’igitondo tariki 16 Ukwakira (10) umwaka ushize, bari mu ijoro ryabo rya mbere ry’ibiruhuko aho hantu bagiye gukambika.

Cleo yari aryamye ku mufariso wari iruhande rwa karumuna ke gato, mu gihe nyina yari aryamye mu kindi cyumba cy’ihema akabyuka mu gitondo agasanga umuryango w’ihema ryabo ufunguye na Cleo atarimo.

Polisi yahise ishyiraho itsinda ry’abapolis 100 bo gushakisha uyu mwana.

Amaherezo babonye “amakuru y’ingenzi” ku modoka yabagejeje ku nzu ya Kelly, nk’uko komiseri wa polisi Chris Dawson yabitangaje mu Ugushyingo (11).

Ibinyamakuru byaho bivuga polisi yakurikiranye telephone ngendanwa zo ku munara uri hafi y’aho hantu bakambika, n’umuntu watanze amakuru ku mugabo waje kugura ibikoresho by’isuku y’umwana kandi ntawe yagiraga.

Amakuru arambuye ku y’uburyo uyu mwana yashimuswe byitezwe ko azatangazwa mu gukatira ibihano Kelly, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Perth Now.

Kelly ntabwo aratangira kuburanishwa ku kindi cyaha cyo gusagarira umupolisi nacyo ashinjwa.

src:BBC

Related posts

Nyuma yo kuvuga ko ‘nta nka n’imwe bagira’ William Ruto yasabye imbabazi DR Congo

EDITORIAL

Chad: Perezida Idriss Déby yapfuye

EDITORIAL

Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi mu baziyamamariza kuyobora u Bufaransa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar