Image default
Amakuru

Gusura Imfungwa n’Abagororwa bigiye gusubukurwa-RCS

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko gusura Imfungwa n’Abagororwa bigiye gusubukurwa hashyirwaho n’amabwiriza azagenderwaho.

Kuwa Mbere Tariki 14 Gashyantare 2022, RCS yasohoye itangazo rivuga ko igikorwa cyo gusura imfungwa n’abagororwa kigiye gusubukurwa hashyirwa ku mugaragaro n’amabwiriza azagenga iki gikorwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’imyaka isaga ibiri iki gikorwa gisubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 kuko cyasubitswe muri Werurwe 2020.

Amwe mu mabwiriza yo gusura

Ingingo ya gatatu igenga amabwiriza yo gusura ivuga “Ushaka gusura abisaba anyuze kuri e mail, Telephone cyangwa akanyura ku murongo utishyurwa wa Gereza ifungiyemo umuntu ashaka gusura, buri wa gatatu mu masaha y’akazi.”

Mu gusaba gusura bigomba kubahiriza ingingo zingenzi zikurikira:

Bigomba gukorwa nibura mbere y’iminsi ibiri,

-Uruhusa rwo gusura rutangwa haherewe ku basabye mbere,

-Guhagarika cyangwa guhinduza gusura bimenyeshwa ubuyobozi bwa Gereza nibura mbere y’iminsi ibiri.

Ingingo ya kane ivuga ko umunsi wo gusurwa ku buryo bw’imbonankubone ni buri wa gatanu wa buri cyumweru,

Isura riteganyijwe guhera saa mbiri kugeza saa kumi za nimugoroba.

Ingingo ya gatanu ivuga ko umuntu ufunzwe yemererwa gusurwa n’umuntu umwe ku munsi wo gusura.

Ibisabwa usura

“Usura agomba kuba yarikingijeCovid-19 nibura urukingo(Dose) rumwe , uje gusura umuntu ufunze agaragaza irangamuntu cyangwa Passport kugirango yemererwe kwinjira, uje gusura agaragaza ibyangombwa by’uko yikingiwe Covid-19 nibura yarabonye doses ebyiri (niba hejuru y’imyaka 18), uje gusura agomba kugaragaza ko yipimishije covid-19 mu masaha atarenze 72,usura n’usurwa bagomba kuba bambaye udupfukamunwa, nta byo kurya cyangwa kunywa bivuye hanze ya gereza byemewe.”

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya yavuze ko iyi gahunda izatangira kuwa Gatanu w’icyumweru gitaha.

Ibindi kuri iyi nkuru : https://rcs.gov.rw/index.php?id=8

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Gasabo: “Ni gute umugore n’umugabo bazubaka urugo abana babateze amatwi?”Umuturage wa Kangondo

Emma-marie

Uko Abatwa birukanwe mu ishyamba kugira ngo ingagi zitabweho

EDITORIAL

Abadepite batumije Minisitiri w’Uburezi ngo asobanure uburyo ibibazo biri mu burezi bizakemuka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar