Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho kuri uyu wa gatanu tariki 18 Gashyantare 2022.
Kuri Twitter bagize bati “RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.
Nsengiyumva ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abagize uruhare bose kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”
Ingingo ya 6 mu mategeko yo kurwanya ruswa mu Rwanda, ivuga ko : Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina Umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).
Iriba.news@gmail.com