Ikiguzi cyo kubaka uyu muhanda mugari uzwi nka Nairobi Expressway cyiyongereyeho hejuru ya 34% kuva utangiye kubakwa muri Kamena(6) 2020.
Uyu muhanda ufite igice kinini kiri hejuru y’undi usanzwe wambukiranya umujyi wa Nairobi biteganyijwe ko urangira mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
Utangira kubabwa ikigo gishinzwe imihanda migari, Kenya National Highways Authority (Kenha), cyavuze ko uzuzura utwaye miliyoni $576, ariko ubu iki kiguzi kigeze kuri miliyoni $777.
Ku gaciro ka miliyoni £32 ku kubaka kilometero imwe, uyu muhanda niwo mushinga uhenze cyane w’icyuma n’isima (cement) muri Kenya no muri Africa y’Iburasirazuba, ariko icyo kiguzi cyawo kirakomeza kuzamuka, nk’uko inzobere zibivuga.
Abaturage ba Kenya bo bakomeje kugaragaza impungenge kuri icyo kiguzi kubera amateka y’imicungire mibi, ruswa, no kwiba ibya rubanda ku mishinga minini muri Kenya.
Ibyo wamenya kuri uyu muhanda
Ku burebure bwa 27.1 km Nairobi Expressway izaba ifite inzira enye (four-lane) ahandi inzira esheshatu (six-lane) z’imodoka.
Uva ahitwa Mlolongo muri kilometero nkeya urenze ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport ugana mu burengerazuba bwa Nairobi ahitwa Kangemi uciye rwagati mu mujyi wa Nairobi.
Ku gice kinini cyawo uca hejuru y’umuhanda umwe uzwi ku mazina atatu – bitewe n’aho ugeze; Mombasa Road(kuwa iburasirazuba kugera mu mujyi wa Nairobi), Uhuru highway(hagati mu mujyi) na Waiyaki Way(usohotse mu mujyi ugana mu burengerazuba).
Uyu muhanda udasanzwe mu karere uri kubakwa na kompanyi y’Abashinwa (China Road and Bridge Corporation) ikoresheje imari yayo, niwuzura izawukoresha imyaka 27 kugira ngo yisubize ikiguzi cyawo n’inyungu.
Leta ya Kenya yatanze ikiguzo cyo kwimura ibikorwa byashoboraga kubangamira kubakwa kwawo. Biteganyijwe ko uzatangira gukoreshwa muri Kamena (6) uyu mwaka.
Witezweho kugabanya umubyigano w’imodoka mu mujyi wa Nairobi, abawukoresha bazajya bishyura ikiguzi runaka ngo bawunyureho.
KENHA ivuga ko niwuzura uzagabanya igihe imodoka yamagaraga kuri Mombasa Road (umuhanda usanzwe) mu gihe cy’amasaha y’umubyigano kikava hafi ku masaha abiri kikagera ku minota hagati ya 10 na 15.
Kuki ikiguzi cyo kuwubaka cyiyongereye?
Inzobere zivuga ko uko kuzamuka kw’ikiguzi cyawo, ubu kugeze kuri 34%, kubera impamvu zitandukanye.
Iya mbere ni ukugwa kw’agaciro k’ishilingi rya Kenya imbere y’idorari.
Uyu mushinga utangira mu 2020 idorari rya Amerika, rikoreshwa mu bikorwa by’uyu mushinga, ryavunjaga amashilingi 106 ya Kenya, mugihe muri izi ntangiriro za 2022 rihagaze kuri 113Ksh.
David Nashon inzobere mu bukungu bujyanye n’ubwikorezi i Nairobi, yabwiye BBC ko impinduka nto ku ivunjwa ry’idorari rihita rigira ingaruka ku kiguzi cy’uyu mushinga.
Ati: “Ibikoresho nk’icyuma, isima, n’ibitoro byose bigezwa ku isoko riyobowe cyane n’amadorari, bityo impinduka yose ku ivunjwa ryayo rihita rigira ingaruka.”
Hari ibindi bintu bizamo, nk’ikiguzi cy’icyuma n’isima cyazamutse cyane mu mezi 24 ashize kubera ibibazo byabaye mu bwikorezi bwabyo ku isi bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Nashon ati: “Igiciro cy’ubwikorezi cyarazamutse cyane ku isi. Iyo urebye ku bikoresho byinshi biri gukoreshwa[kuri uyu mushinga], akenshi ni ibiva hanze bigaca ku cyambu cya Mombasa. Ibyo nabyo byazamuye ikiguzi cy’uyu mushinga.”
Imibare itangwa n’ikigo Marketwatch ishimangira ibivugwa na Nashon, yerekana ko kuva muri Werurwe(3) 2020 igiciro cy’icyuma cyazamutseho 215% ku isi.
BBC