Image default
Mu mahanga

Gusubira inyuma kwa M23 ‘Nta kizere dufite ko byarangiye’

Inyeshyamba za M23 zatangaje ku cyumweru ko zisubiye inyuma zikava mu duce tw’akarere ka Rutshuru zari zarigaruriye mu mirwano yo mu minsi ishize.

Gusa ibi ntibiha ikizere abaturage ko imirwano irangiye kuko uwo mutwe ugifite ibirindiro muri ako gace kandi kuhabavana “bisa n’ibyananiranye”.

Mu itangazo, M23 ivuga ko ivuye mu bice yari yafashe kugira ngo habeho ibiganiro hagati yayo na leta kubyo isaba.

Mu duce turimo Kinyamahura, Rwambeho, Chengero, Mungo, Basare, bamwe bavuga ko izo nyeshyamba zasahuye amaduka y’abaturage zirimo zihava, nk’uko ikinyamakuru Radio Okapi kibivuga.

Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23, mu butumwa bwanditse, yabwiye BBC ati: “ibyo si ukuri, ni ukwanduza izina rya M23 mu kuyibeshyera”.

Gusubira inyuma kwa M23 kwabaye nyuma y’imirwano yabashyamiranyije n’ingabo za leta kuwa gatanu no kuwa gatandatu, no mu minsi yabanje.

BBC yagerageje kuvugana n’ingabo za leta ariko ntibyashobotse.

Abaturage bamwe mu duce tuvugwa bavuga ko koko abarwanyi ba M23 basubiye ku bushake bwabo inyuma kuwa gatandatu no ku cyumweru, ahandi bakavuga ko hari aho bakigaragara.

Eric Munyamariza Mwango utuye i Bunagana, ahagenzurwa n’ingabo za leta (FARDC) avuga ko ubu hari agahenge ariko bahora biteguye ko imirwano ishobora kubura igihe icyo aricyo cyose.

Ati: “Nta kizere dufite ko byarangiye, M23 iracyari mu birindiro byayo by’ingenzi hariya za Runyoni na Tchanzu, FARDC nabo barashaka kubarasa bakahava hose, ariko kugeza ubu bisa n’ibyabananiye.”

Munyamariza wahungiye muri Uganda byumweru bibiri bishize nyuma akagaruka, avuga ko iyi mirwano yahungabanyije abaturage “nyuma y’imyaka myinshi dufite agahenge”.

Ati: “Ubu twongeye gutinya, iyo barwanye igikurikiraho ni ugusahura ibyacu, kwihorera n’ibindi bikorwa bibi byose by’abikinga inyuma y’imirwano.”

M23 yatsinzwe mu mirwano ikomeye yo mu 2013, igice cyayo kimwe gihungira mu Rwanda ikindi muri Uganda.

Related posts

Agahinda k’abimukira bo muri Haiti bari ku mupaka wa US

EDITORIAL

Nepal: Ingwe zakamejeje zirya abaturage

EDITORIAL

South Africa needs to collaborate with China to resolve the vaccines deficit

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar