Image default
Mu mahanga

Umugeni uherutse kurashisha imbunda mu bukwe bwe arahigwa bukware

Polisi yo muri leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde yarikanuye mu gushakisha umugore warashishije imbunda mu bukwe bwe.

Videwo iri ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugore arasa amasasu ane mu kirere ubwo yari yicaye iruhande rw’umugabo we.

Polisi ikorera muri ako gace yavuze ko yatanze ikirego kuri uwo mugore, waburiwe irengero kuva ibyo byaba.

Kurasa mu buryo bwo kwishimisha mu birori by’ubukwe bisanzwe bibaho muri leta zimwe zo mu majyaruguru y’Ubuhinde, ndetse akenshi biteza gukomereka n’impfu by’impanuka.

Amategeko y’Ubuhinde ateganya ko umuntu uwo ari we wese ukoresheje imbunda “mu buryo buhutiyeho cyangwa burimo uburangare cyangwa mu kurasa byo kwishimisha”, agashyira abandi mu kaga, ashobora gufungwa cyangwa gucibwa amande cyangwa ibyo byombi.

Mu 2016, urukiko rwo mu murwa mukuru Lucknow w’iyi leta ya Uttar Pradesh rwari rwategetse ko buri kurasa kose ko kwishimisha kugomba gukorwaho iperereza, hatitawe ku kuba polisi yatanze ikirego cyangwa itagitanze.

Ikinyamakuru The Times of India cyatangaje ko videwo y’uwo mugeni yafashwe na mwenewabo, nuko uyu na we ayitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yabwiye icyo kinyamakuru ko uwo mugore “yanyereye” kuko yari afite ubwoba bwuko yatabwa muri yombi.

Mu cyumweru gishize, videwo yahererekanyijwe cyane ku mbuga za internet yo muri leta ya Maharashtra yo mu burengerazuba bw’Ubuhinde, yerekanye imbunda irasa ibishashi ihindukira yerekeza mu maso h’umugeni, ubwo we n’umugabo we bari barimo kuyifotozanya mu bukwe bwabo.

@BBC

Related posts

Congo-Brazzaville: Kolélas yasabye abayoboke be kwitabira amatora mu gihe we arimo kurwana n’urupfu

Emma-Marie

Umwana wari washimuswe yabonetse ari muzima

Emma-Marie

Idriss Déby: Iherezo ry’uwo bahimbaga ‘The Great Survivor’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar