Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yagaragaye ahetse umusara ari kumwe n’imbaga y’abantu bibuka ububabare Yezu Kirisitu yagize akikorera umusaraba yabambweho azira ibyaha by’abantu.
Amafoto yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro bya Perezida w’u Burundi, agaragaza Perezida Ndayishimiye ahetse umusaraba ari kumwe na Madamu we, umwana wabo muto hamwe n’imbaga y’abantu.
Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi Abakirisitu bazirikana ububabare bwa Yezu Kirisitu, bibuka uburyo yagambaniwe akabambwa azira ibyaha by’abantu. By’umwihariko muri Kiliziya Gatolika, haba icyo bita inzira y’umusaraba. Ni umunsi wo gusiba/kwiyiriza ubusa muri Kiliziya yose ariko nta gitambo cya Misa giturwa.
Inzira y’umusaraba ikorwa n’Abakiristu Gatolika igizwe n’intera 15 zihera aho Yezu acirwa urubanza rwo gupfa, ahetse umusaraba ari na wo yaje kubambwaho, akagwa inshuro eshatu, imbere y’abamushinyagurira.
Photo: Ntare Rushatsi
Iriba.news@gmail.com