Kuva amaraso mu gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere, bishobora kubaho cyangwa ntibibeho, kimwe n’uko kuva bishobora kubaho cyangwa ntibibeho n’ikindi gihe muri iki gikorwa.
Amaraso ku mashuka ni kimwe mu bipimo by’ubusugi ahatandukanye ku isi, na byo bishingiye ku binyoma.
Uturindabusugi tumwe na tumwe dushobora kuva amaraso mu gihe dukweduwe mu gihe icyo gikorwa gihutiweho, ariko amaraso ashobora no kuva mu gukuba inkuta z’igitsina gore kubera gukoresha ingufu no kubura ububobere.
Kuva amaraso mu gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere, bishobora kubaho cyangwa ntibibeho, kimwe n’uko kuva bishobora kubaho cyangwa ntibibeho n’ikindi gihe muri iki gikorwa.
Impamvu zo kuva amaraso mu mibonano zirimo kugira igihunga, kutaba ubobereye byuzuye cyangwa kugira kuba umuntu yari afite ubundi burwayi.
Ubwo umuganga w’inzobere mu kubaga yakurikiranaga abaganga bagenzi be b’abagore 41, ababaza niba baravuye amaraso bakora imibonano bwa mbere cyangwa batarayavuye, 63% bamubwiye ko nta yo bavuye.
Akarindabusugi/ akarangabusugi, nkuko bamwe bakita kabaye igipimo n’ikigeragezo mu myaka amagana rushobora kuba nta cyo rumaze rwagizwe ikintu gikomeye bidafite ishingiro.
Umuntu umwe kuri internet yandikira Sarras Sarras amubaza ati: “Ese ndi isugi?” Sarras ntiyari azi neza icyo gusubiza. Ni ubwa mbere uyu mugore yari abajijwe iki kibazo kijyanye n’imiterere y’igitsina cy’umugore.
Icyo gihe, Sarras yari ashinzwe page ya Facebook ya Love Matters Arabic, itanga inyigisho ku mbuga nkoranyambaga ku rukundo n’ibitsina mu Cyarabu.
Sarras ati: “Yambwiye ko yari mu mubano w’urukundo kandi agiye kuba fiancée ariko ashaka kumenya neza niba ari isugi.” Aceceka akanya gato, maze ati: “Nanga iri jambi: maftuuha – yambazaga niba ari ko ameze, yabazaga niba ‘yarafunguwe'”.
Icyo yabazaga Sarras mu by’ukuri, anamwoherereje ifoto y’igitsina cye, ni ukumurebera niba abona akarangabusugi (hymen) ke – akamubwira niba kakiri “muryerye”.
Ibi biva ku gitutu cyo mu muryango w’abantu iwabo cyo gushyingira umukobwa w’isugi, maze umugabo akabishimangira abonye amaraso.
Imyumvire ko ‘hymen’ itanga “ikimenyetso” nyacyo cy’amateka y’umugore mu mibonano mpuzabitsina, ituma habaho ibyo bita gupima ubusugi, umugenzo wamaganwe na OMS/WHO mu 2018Â nko guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Uko gupima gukorwa mu buryo butandukanye; kuva ku gupima uko ‘hymen’ ireshya, kuba igitsina hari imikaya kibuze, cyangwa mu ijoro ry’ubukwe aho bategereza amashuka ariho amaraso, ndetse akerekwa imiryango yombi.
Mu gihe ibi byose bidafite ishingiro rya siyanse – mu gihe kandi ubusugi ubwabwo ari imyumvire ya sosiyete kurusha ukuri k’umubiri – miliyoni nyinshi z’abantu ku isi baracyemera ko amateka y’umugore mu mibonano mpuzabitsina asobanurwa gusa no kuva amaraso bwa mbere iyo ayikoze.
Ariko mu by’ukuri si ukuri, ariko iyo myumvire iboneka mu ndimi, mu kwemera, no mu mico inyuranye ahantu henshi ku isi.
Mu gitabo cyanjye, ‘Losing It’, ngerageza gushushanya ishusho y’icyo kintu cyabaye umugani – hymen – aho uwo mugani wemerwa, ndetse niba ari ikintu gifite ishingiro muri siyanse gituma gikomeza kugira imbaraga.
Nabonye ubushakashatsi bwinshi bwa siyanse buvuguruza uyu mugani. Ariko nanavumbuye isi aho abaganga bamwe bashimangira biriya bitekerezo, inzego nyinshi zibyemera, n’aho banga neza neza kumva amakuru y’ukuri kuri ‘hymen’.
Uturindabusugi turatandukanye cyane
Akarindabusugi ni akagingo gato k’imisusire y’uruhu, gashobora kuboneka hafi y’urwinjiriro rw’igitsina cy’umugore. Biratangaje ukuntu uru rugingo rushobora kuba nta cyo rumaze, rwagizwe ikintu gikomeye bidafite ishingiro.
Hari impaka zimwe mu bahanga muri siyanse mbere na mbere ku mpamvu habaho ‘hymen’.
Yaba ari agasigazwa ko mu kwirema k’umubiri w’umuntu kuva kera? Yaba iriho ngo ifashe kurinda imyanda yo mu kibuno kwinjira mu gitsina mu gihe cy’ubwana? Nta muntu ubizi neza.
Uru rugingo ariko rusa n’urufite ukundi rumeze mu bindi biremwa – urugero nko mu mbeba z’ikizungu ‘hymen’ yazo irashonga ikavaho iyo zigiye ahashyushye, ikongera ikagaruka iyo zihavuye. Kuri ‘hymen’ y’abantu yo ibyo ntibishoboka.
Abantu bemera bibeshya ko akarindabusugi gafunga igitsina, ariko ntibabone ko ibyo byaba bivuze ko umugore atabasha kujya mu mihango (hari abagore bacye bagira ubwo burwayi bikaba ngombwa ko ‘hymen’ ibagwa kugira ngo ifungure iyo nzira).
Ahubwo, ‘hymens’ nyinshi zigira ishusho ijya kuba uruziga cyangwa ukwezi kw’igisate, zigakomera cyangwa zikorohera mu buryo butandukanye.
Bacye muri twe twabwiwe ko ‘hymen’ ishobora guhindukana n’imyaka, ko bamwe muri twe tutayivukana, ko ishobora no kuvaho gusa mu gihe tugeze imyaka y’ubukure. Cyangwa se ko n’imirimo imwe n’imwe iyikwedura cyangwa ikayica, kuva ku myitozo ngororamubiri, ku mihango, ndetse yego no ku mibonano mpuzabitsina yinjiramo.
Ariko ibi byose ntibiha ishingiro igitekerezo cyo gupima niba umuntu yarakoze imibonano mpuzabitsina ukoresheje igipimo cy’akarindabusugi.
Ubushakashatsi buto ku bagore 36 batwite batarageza imyaka 20 bwakozwe mu 2004, bwerekanye ko abaganga babashije kubona “ibimenyetso byo kwinjiramo nyabyo” kuri babiri gusa.
Ubundi nabwo bwakozwe mu 2004 bwasanze 52% by’abakobwa b’abangavu bakora imibonano mpuzabitsina “nta mpinduka ziboneka ku rugingo rwa hymen rwabo”.
@BBC