Image default
Utuntu n'utundi

Aho guturana no kwa Sebukwe yahisemo gusaba gatanya

Nyuma yo kumenya ko kwa Sebukwe baguze inzu hafi y’iwe, umugore wo mu Bwongereza yafashe icyemezo cyo gusaba gatanya ngo kuko atazashobora guturana n’ababyeyi b’umugabo we.

Umugore ubyaye gatatu utatangajwe amazina ye, abinyujije ku rubuga ruriho inzobere zitanga inama mu bijyanye n’imibanire rwitwa ‘Mumsnet’ yavuze ko agiye gusaba gatanya nyuma yo kumenya ko kwa sebukwe ‘ababyeyi b’umugabo we’ baguze inzu hafi y’iwe.

Ubutumwa uyu mugore yanditse bwatanzweho ibitekerezo n’abantu basaga 500 bamwe bamunenga abandi bamushimira icyemezo yafashe.

Uyu mugore yavuze ko atewe impungenge no kujya ahora abona ababyeyi b’umugabo we hafi ye. Ati “Ubwo inzu duturanye yashyirwaga ku isoko, ababyeyi b’umugabo wanjye bagaragaje ko bashishikajwe no kuyigura. Ni inzu yagombaga gusanwa siniyumvishaga ko bazayigura, ariko barayiguze.”

Yakomeje avuga ko kwa sebukwe bakimara kugura iyo nzu bashyizeho abakozi bo kuyisana no kuyitunganya neza bakaza kureba aho imirimo igeze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.

Ati “Iyo baje tugomba kujya kubasuhuza nkaba ngomba kubitaho mbatekera icyayi, bakeneraga no gukoresha ubwiherero ‘Toilettes’ bwacu n’ibindi. Iyo baje simbona umwanya wo kwisiga ibirungo”.

Aho guturana no kwa sebukwe yahisemo gusaba gatanya

Yakomeje avuga ko afite impungenge z’uko sebukwe na nyirabukwe bazajya bamuvugisha iteka uko bazajya bamubona yiyicariye mu busitani.

Ati “Nkunda kwiyicarira mu busitani nkanywa umuvinyo ‘vin’ sinkunda umuntu umbangamira cyangwa ngo ansure atanteguje. Nari mbanye neza n’umugabo wanjye kandi ndamukunda ariko iyi ni impamvu igihe gutuma dutandukana”.

Uyu mugore avuga ko yari asanzwe abanye neza no kwa sebukwe, ariko atashobora  guturana nabo.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Inkingi y’icyuma y’amayobera i Kinshasa yatumye bamwe bacika ururondogoro

Ndahiriwe Jean Bosco

U Buhinde: Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we amurishije inzoka y’inshira

Emma-Marie

Wari uziko kwinukiriza ‘umusuzi’ bishobora kuvura indwara zimwe na zimwe?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar