Image default
Mu mahanga

Burundi: Evariste Ndayishimiye ‘azarahira kuwa kane’

Nyuma y’uko urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwemeje ko Evariste Ndayishimiye watowe ku mwanya w’umukuru w’igihugu ajya kuri uwo mwanya, ubu biteganyijwe ko azarahira kuwa kane w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze aya makuru, gusa yeretse BBC abayatangaje yongeraho ati: “ufite amakuru”.

Kuwa gatanu, urukiko rurengera itegekonshinga mu Burundi rwategetse ko igihe cy’inzibacyuho kidakenewe nyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza ko uwatowe arahira ‘vuba bishoboka’.

Kuwa gatandatu, Evariste Ndayishimiye yavuze amagambo ko Pierre Nkurunziza agiye gusimbura “yamuteguye bihagije, yamweretse ibyo yari akeneye kumenya byose”.

BBC yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Umwe mu banyamakuru mu Burundi yabwiye BBC ko bamenyeshejwe ko bakwitegura uwo munsi uzabera ku murwa mukuru wa politiki mu ntara ya Gitega.

Related posts

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe yiyemeje kwigira ku rugamba

Emma-Marie

Amerika nayo “ntiheruka kubona” Kim Jong-un

Emma-marie

Uganda yatangiye kuriha Congo-Kinshasa indishyi z’akababaro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar