Image default
Abantu

Twaganiriye na Jane Uwimana, Umwamikazi wa Karaoke mu Rwanda (Video)

  • Amaze imyaka 16 mu Itangazamakuru na 14 aririmba Karaoke….
  • Muri Karaoke yinjiza akayabo kurusha ayo akura mu Itangazamakuru….
  • Abagabo n’abasore bo mu kabari batereta nabi….hari abagore n’abakobwa batereta abasore…
  • Inyungu za Karaoko: Imodoka ndayifite, inzu ndayifite… 

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro twagiranye n’umunyamakuru Jane Uwimana, bakunda kwita Umwamikazi wa Karaoke (Queen of Karaoke) kubera ijwi nk’iry’abamalayika n’ubuhanga bwe mu gusubiramo indirimbo.

IRIBA NEWS: Jane Uwimana ni izina ritari rishya mu matwi y’Abanyarwanda. Kuba uri icyamamare ‘Star’ bivuze iki kuri wowe?

Uwimana Jane: Numva binejeje ko izina ryanjye batarizi nabi kandi uburyo abenshi barizimo usanga hari nk’impinduka ryagiye rizana mu buzima bwabo.

IRIBA NEWS: Jane Uwimana ni muntu ki ku batakuzi?

Jane Uwimana: Ni umubyeyi, ufite umwana w’umukobwa, ndi umunyamakuru wa Radio KISS FM, nkaba mfite n’igitangazamakuru cyanjye  nkaba ndi n’umuririmbyikazi ndirimba ibyitwa karaoke, ariko navuga ko ndi na rwiyemezamirimo kuko hari nk’igihe biba byakomeye ngakora n’utundi tuntu hirya no hino twamfasha kugira icyo ninjiza.

IRIBA NEWS: Itangazamakuru na Karaoke ubihuza ute ?

Jane Uwimana: Ni ibintu byoroshye cyane kuko byose bikorwa mu buryo bwo kubwira abantu benshi, navuga ko ari imbwirwaruhame kuko itangazamakuru imyaka yose narikoze akenshi nakoraga mu masaha ya kumanywa hanyuma rero karaoke inshuro nyinshi nyikora mu masaha ya nimugoroba. Navuga ko byombi bisa naho byunganirana kuko kimwe ngikora ndangije ikindi.

IRIBA NEWS: Watangiye umwuga w’itangazamakuru ryari? Karaoke wayitangiye ryari?

Jane Uwimana: Itangazamakuru narigiyemo mu mwaka wa 2006 urumva ko ndimazemo imyaka 16 hanyuma karaoke nayitangiye by’umwuga mu mwaka wa 2008.

IRIBA NEWS: Gukora karaoke byaje bite?

Jane Uwimana: Byaturutse ku muntu umwe njya nkunda kuvuga izina rye akavuga ngo mba nabikabirije ariko niko kuri. Ni umugabo twakoranaga kuri radio 10 witwa Vilgile niwe wakundaga kumbona ndi gutegura ibiganiro, ndi gutegura amakuru ugasanga mu bintu byose ndimo gukora ndimo kuririmba, ariko yari yarambonye no mu bitaramo bisanzwe navuga ko atari iby’umwuga, arambwira ati ariko se ko ufite impano yo kuririmba wazaririmbye karaoke?

Ndamubaza nti se bikorwa bite? ati ntabwo ari ngombwa ko waba umuhanzi wajya usubirimo indirimbo z’abandi[…] ni nawe wabinyigishije anzanira ama DVD yari ariho indirimbo za karaoke ndazumva numva ni ibintu nakora[…]biba n’amahire kuko nawe yari afite akabari kitwa Pasadena ampa akazi ntangira gukorerayo. Hari n’abandi bantu bagiye bahambona bakambwira bati ko twumvise ari ibintu byiza natwe wazaje ukadukorera.

IRIBA NEWS: Ibyo kukwita Umwamikazi wa Karaoke byo byaje bite?

Jane Uwimana: Hahhh byaje mu mwaka wa 2012-2013 nibwo abana benshi batangiye kwinjira muri uyu mwuga baririmba, benshi muri bo ni abo nari narigishije noneho wareba ugasanga n’ubwo baririmba ariko ugasanga atabifata nk’umwuga we.

Uko ngenda ntanga ibiganiro mu binyamakuru bitandukanye bakambaza bati ese ko ufite impano yo kuririmba wabaye n’umuhanzi kazi? Mbasobanurira ko karaoke ari umwuga nahisemo ntafite gahunda yo guhindura, inzozi zanjye ar’uko n’abandi bafite inzozi zo kwinjira muri uyu mwuga ahubwo nabatoza nabo bakabikora. Ugasanga rero ari njye wazanye impinduramatwara. Aho niho batangiriye kunyita Umwamikazi wa Karaoke.

IRIBA NEWS: Hari umuntu wigeze kumbwira ko wari umu ADEPR. Nibyo ?

Jane Uwimana: Ntabwo nigeze mba umu ADEPR, ahubwo nuko Mama wanjye ariho yasengeraga navutse mbona mama ariho asengera, anjyana no muri chorale y’abana, ugeze hariya mu nyakabanda wahasanga ikayi sinzi niba bakiyigira, bagiraga ikayi nini umuntu wahimbye indirimbo, akavuga ko ayitanze nanjye rero najyaga mbahimbira indirimbo.

Jane Uwimana ni umunyamakuru kuri Kiss FM

Ariko ibintu by’iyobokamana ntabwo nabyinjiyemo cyane, uko nagiye nkura nagiye mbigabanya gahoro gahoro, ahubwo naje kujya mu idini ya Adventiste ndanabatizwa, ariko navuga ko ahanini nagiyemo kubera ishuri nigagamo n’umuryango wo kwa papa no kuba rero narashakaga kugira ubumenyi bwisumbuyeho mu bijyanye no kuririmba naririmbyemo igihe kandi barantozaga rwose ndabashimira.

Imibereho ijyanye n’iby’iyobokamana cyane nabonye naho biri kumbangamira ndabyihorera, ntabwo nkunda ko umuntu ashyiraho nk’indangamuntu yo kuvuga ngo mbarizwa muri iri dini.

IRIBA NEWS: Karaoke ni ibintu navuga bidasanzwe mu banyarwandakazi ku buryo usanga umugore cyangwa umukobwa uririmba karaoke ahimbwa amazina y’urukozasoni akabwirwa n’amagambo y’urucantege. Nawe byakubayeho?

Jane Uwimana: Byangezeho ariko ntabwo byanciye intege kuko nari mbyiteze. Nanjye urumva ntabwo nari menyereye kujya mu kabari ntabwo njywa inzoga, ariko ntabwo nari kureka gukora ako kazi. Ndi wa muntu ukunda kuzana impinduramatwara[…]Nari niteze ko hashobora kubaho ibyo bintu byose.

IRIBA NEWS: Kuririmba Karaoke, mu Kabari ahantu hari abantu b’imico itandukanye, ese nta bajya bakubangamira bakaba banagutereta?

Jane Uwimana: Bijya bibaho ariko nkagira uburyo mbyitwaramo. Hari ibintu bita mu cyongereza ‘body language’ nubwo utavuga ariko umubiri wacu ugira ibinyetso utanga. Mu kabari ho biragoye kubera ko umuntu aba agomba kwambara mu buryo bonogeye ijisho, kwitwara ku buryo bureshya abantu, ariko uko ureba umuntu muhuje amaso, ashobora guhita abona uri kumutera imbaraga zo kuza kukuvugisha cyangwa uri kumwereka ko uhuze.

Hari nk’igihe umuntu aza nkabona ko atari ukubyina ashaka ahubwo ari ukunyikubaho, hari uburyo mpita mfata micro tukabyina ariko natambitsemo amaboko ku buryo ugahita usanga nashyizemo intera kandi wa muntu ntabwo ari buze kunyanduramo ngo ambwire kuki urimo kubyina gutyo nibwo buryo nahisemo, akavuga ati ese wakwicaye tugasangira nkamusobanurira ko naje mu kazi, ndarangiza naniwe, sinjywa inzoga kandi nkeneye gutaha nkaryama nkaruhuka.

Jane Uwimana amaze imyaka 16 ari umunyamakuru

Hari inshuro imwe umuntu yigeze kurengera, nta kidasanzwe yakoze ariko uburyo yabikozemo byari bibangamye cyane. Nari nambaye akenda gafunguye amaboko noneho akajya aza ku maboko agakoraho yagaza[…]akaza n’ahantu nakoreraga ubona ko habangamye ubundi umuntu waje kunywa atakabaye agarara[…]nabanje kumureba igitsure ubona ko atabyitayeho, uko ngenda negeri computer yanjye ndi gushyiramo indirimo ukabona aranyegera.

Yongeye bwa gatatu mpita mpamagara abashinzwe umutekano[…]nyuma barambwiye ngo ni umuntu ukomeye ngo sinari kubitinyuka, ariko ndavuga nti uko yaba ameze kose yari yarengereye.

IRIBA NEWS: Abashaka kukwigiraho ni iyihe nyungu wababwira wakuye muri Karaoke?

Jane Uwimana: Inyungu ya mbere n’ukumva umuntu amerewe neza kuko burya umuziki ni uburyo bw’ubuvuzi, ushobora kuwumva ubabaye ukagenda umerewe neza[…]inyungu ya kabiri ni akazi. Njya mbabazwa n’abana babirimo ariko batumva ko ari akazi.

Nk’iyo mbaze ntabwo buri kwezi ninjiza frw amwe kuko hari igihe dukora cyane, ubundi tugakora gacye, ariko ngereranya n’ayo mpembwa mu itangazamakuru n’ayo nkura mu yindi mirimo ngasanga muri karaoke nshobora kwinjiza menshi[…]harimo Frw.

Ni umwuga mwiza ariko hari ibyo kuzirikana, iyo ari abakobwa cyangwa abagore bawukora usanga hari abantu  baba bashaka kugusindisha…]ugasanga umuntu agutegetse kunywa inzoga zirenze ikigero cy’izo wari usanzwe unywa, hakaza ikindi kigeragezo cy’abagabo n’abasore batereta.

Batereta nabi, akaza avuga ngo kubera ko abona urimo kuririmbira abantu bose bishimye, ubutaha yakubuza kugaruka, akavuga ngo ariko se niba ari frw baguhemba waretse nkayaguha? Kugirango akwereke ko akwitayeho[…]niho havamo kuterwa inda zitunguranye, kwanduzanya indwara noneho ugasanga wa muntu mu minsi ikurikiyeho ntabashije gusubira mu kazi.

Uwimana Jane ari kumwe n’imfura ye

Ibyo ngibyo biba no ku bahungu kuko hari abagore n’abakobwa nabo bashukana gutyo, akaza yifitiye FRW akabona ni umusore mwiza ari kuririmba aramushaka nta n’ubwo nibura ari rwa rukundo rwo kubana ni uwo kugirango amuteshe umwanya.

Impamvu ndi kubibabwira n’ukubera ko nanjye byambayeho.

IRIBA News: Abanyarwanda dukunda ingero z’ibifatika, uvuze ngo hari inyungu wakuye muri karaoke dutangira kwibaza ngo Jane yakuyemo inzu, yakuyemo imodoka, yaguzemo ikibanza, tumare amatsiko.

Jane Uwimana: Abanyarwanda natwe turasetsa rwose hhahah, nibyo imodoka ndayifite, inzu ndayifite, narize amashuri ndangiza kaminuza, umwana wanjye mwishyurira amashuri, mituelle ndayifite, nishyura umutekano, nishyura isuku harya ibindi bishyura ni ibiki? Hahah nishyura n’ipatante nishyura n’umusoro, ibyo byose rero navuga ko mbikesha karaoko kuko nageze aho mbishyira ku rwego rwa rwiyemezamirimo mfite company yanjye nkoreramo.

Urwego rw’ubuzima ndiho ntabwo ari rubi[…]urwego rw’ubuzima ndiho navuga ko ndwishimiye kandi mbikesha karaoke.

IRIBA NEWS: Jane yanga iki, akunda iki?

Jane Uwimana: Ibintu bijya bimbangamira ni uguhura n’abantu b’indyarya kandi duhura nabo buri munsi[…] iyo nahuye n’umuntu akadyarya akambeshya nkabibona birambabaza.

Hanyuma rero mubyo nkunda, biragoye, ariko buriya nkunda umuziki, nkunda indabo nkunda ahanyu heza kwa kundi ushobora gusohokera nko ku mazi ahantu hatuje.

IRIBA NEWS: Ikintu cya mbere ukora mu gitondo iyo ubyutse ni iki, ikintu cya nyuma ukora niki ?

Jane Uwimana: Biterwa nanone n’umunsi kuko ntabwo mpita neguka ndabanza ngatekereza. Bitewe rero n’umunsi ntabwo buri gihe bimera kimwe, ariko ndabyuka nkabanza ngasenga, uko mba ndi gusenga mba ndi kugenda nibuka gahunda mfite z’umunsi ngenda nziragiza Imana, narangiza nkajya kuri social media.

Hanyuma nimugoroba mbere yo kuryama ikintu nkora harimo kureba uko umunsi wagenze, nkanategura gahunda y’umunsi ukurikiyeho.

Yasoje akiganiro yagiranye na IRIBA NEWS agira “Umugore aho ava akagera, imbaraga wamuha za mbere ni ukumuha frw, kumuha frw ntabwo ari ukumubwira ngo akira, ahubwo ni ukumwigisha kuyashaka. Mwa bakobwa mwe mwa bagore mwe mu bintu dukora duharanire gushaka amafaranga.”

Uwimana Jane ahamya ko ikintu cyose ukoze wagishyizeho umutima akenshi uba ufite amahirwe y’uko cyagenda neza, yasabye urubyiruko by’umwihariko Abari (Abakobwa) kwiga gukora ibintu bitandukanye no guhanga udushya kandi bagatinyuka guhatana na basaza babo.

Kubashaka kumva aho aririmba, kuwa kane aba ari i Musanze ahitwa Mukungwa Liver side, kuwa gatatu no kuwa gatandatu aba ari mu Mujyi wa Kigali, ahitwa Kabeza ahitwa posada Lounge, akaba ari n’umuyobozi w’abacuranga igisope.

Ku bindi bisobanuro mwamuhagamara kuri : 0788625963

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana

EDITORIAL

Ifoto: Indamukanyo idasanzwe ya Perezida Kagame i Nasho

Emma-marie

Ines Nyinawumuntu abwije ukuri abasore bavuga ko batinye kumutereta-Video

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar