Image default
Abantu

Umuvugizi wa ADEPR yabajijwe ku ngano y’umushahara munini muri iri Torero arya indimi

Mu Kiganiro Zinduka cya Radio/ Tv10 cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mutarama 2022, Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaïe , yabajijwe umushahara munini uhabwa umukozi muri ADEPR arya indimi mu gihe umushahara muto wo yawuvuze nta nkomyi.

Muri iki kiganiro, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko hakozwe amavugurura atandukanye muri ADEPR ndetse ngo hanakozwe urutonde rw’imirimo ikenewe, abayijyamo ibyo bakwiye kuba bakora nibyo bakwiye kuba bujuje.

Yavuze ko ibi byose byakozwe hagamijwe impinduka ndetse zari zikenewe nyuma y’uko bakoze igenzura bagasanga hari aho umwanya umwe ukoraho abakozi benshi ariko wababaza ibyo bakora ntibabashe kubisobanura.

Yavuze ati “Ikindi kintu gishya cyabaye muri aya mavugurura nuko abakozi bose bari ku mwanya umwe w’umurimo bahembwa kimwe mu gihugu hose. Tubikoze 95% byabo amafaranga bahembwaga yarazamutse.”

Umunyamakuru yamubajije FRW umukozi uhembwa macye muri ADEPR ahembwa dore ko hari n’abahembwa 9000FRW ku kwezi ari.

Umuvugizi yabashije kuvuga umushahara muto, ananirwa kuvuga umushahara munini muri ADEPR

Umunyamakuru: Umushahara muto muri ADEPR ni amafaranga angahe?

Umuvugizi wa ADEPR: Umushahara muto dutanga ubu kandi mu bihe bya covid kuri wa mwanya w’imirimo hagiye hariho umuntu wese umwanya ariho n’amafaranga ahembwa.

Umunyamakuru: Amakeya ni angahe?

Umuvugizi wa ADEPR: Eeee aaamafaranga make dutanga, uwabona makeya yabona 29.500FRW.

Umunyamakuru: Ayo hejuru?

Umuvugizi wa ADEPR: Mbega kuko ntashaka gutangaza urutonde rw’imishahara y’abakozi bose

Umunyamakuru: Tuvuze hasi turashaka no hejuru haruta ahandi

Umuvugizi wa ADEPR: Ntabwo nshaka kukivuga.

Umunyamakuru: Batubwira ko mwiyongeje imishahara[…]ko mwiguriye ama V8[…]mwiyongeza imishahara muhabwa za miliyoni nyinshi cyane. Ubivuze ntacyo bitwaye kuko umushahara habayo uwo hasi n’uwo hejuru[…]kandi ni ibintu by’itorero amafaranga ni ay’abakirisitu babimenye nta kibazo kirimo.

Umuvugizi wa ADEPR: Reka nkorohereze iyo bavuze ngo bavuga ko mwiguriye V8, icyo wakwibaza uti ese V8 yaguzwe ryari?[ …] Icyo twishimira nuko ubu itorero ryashyizeho imyanya y’imirimo ndetse rinagena n’uburyo abantu bahembwa[…]nahisemo kutababwira uburyo ADEPR duhembwa ku myanya yose kuko abahembwa ni abo mu itorero byo barabizi.

Umunyamakuru: Kutavuga umushahara uruta iyindi umuntu abona muri ADEPR ntibyakomeza gutera bya bihuha bivuga ko mwikungahajeho amafaranga menshi?

Nk’ubu umushahara wa Perezida wa Repuburika turuwuzi tujya tuwubwira n’abantu none uw’umushumba mukuru w’Itorero ADEPR Kuki tutawumenya?

Umuvugizi wa ADEPR: Mbegaaa ni niii kuko umushahara, umushahara uba hagati y’umukoresha n’umukozi mbega nta ntaabwo twaza gutangaza imishahara y’abantu hano ngo uyu nguyu ahembwa aya ngo uyu ahembwa aya.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yamubajije impamvu ahisha umushahara we ati “Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana abiri ntabwo ari munini urawuduhishira iki koko?”

Umuvugizi wa ADEPR yarinze asohoka mu Kiganiro ntacyo avuze ku mushahara ahembwa.

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe

Itorero ADEPR ryakunze kurangwamo ubusumbane bw’imishahara hagati y’abapasiteri, ndetse bamwe mu bayoboke b’iri dini bagashinja abayobozi baryo bakuru kubarya imitsi bigwizaho imitungo n’imishahara y’umurengera, kudakoresha neza umutungo w’itorero n’ibindi bitandukanye.

Gukoresha nabi umutungo w’Itorero byatumye bamwe mu bahoze bariyobora bagezwa imbere y’Ubutabera, magingo aya bamwe baracyari mu Nkiko baburana.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Iby’urushako rw’umukobwa wa Robert Mugabe byajemo kidobya

Emma-Marie

Kwibuka28: Ku myaka 12 gusa, Nimukuze yarokoye uruhinja rw’amezi 5

Emma-Marie

Nyarugenge: Haravugwa umugore waturutse mu ‘Bubiligi’ ufite imyifatire idasanzwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar