Mu bice bitandukanye by’Igihugu hari abaturage bavuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryagize ingaruka mu iterambere ry’imiryango yabo bitewe n’uko basobanukiwe akamaro ko gukorera hamwe no kubahana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu Rwanda rwo hambere, abashakanye babaga babanye ariko ibintu byose byo mu rugo byitwa iby’umugabo aha twavuga nk’amatungo, imirima, amazu, umugore, n’ibindi byose umugabo avuga ko ari bye, umugore ashinzwe imirimo yo mu rugo no kwita ku bana gusa.
Mukansanga Trifonie utuye mu karere ka Gakenke avuga ko iri hame ryaje ari igisubizo cyane ku gitsina gore kuko bari barakandamijwe mbere y’uko iri hame rishyirwaho bitewe n’uburyo nta mugore washoboraga kuba yakorera amafaranga ngo nawe atange umusanzu mu rugo rwe, ko n’umugore wageragezaga kubikora yafatwaga nk’usuzugura umugabo cyangwa se umugore w’igishegabo.
Uyu muturage akomeza avuga ko bashimira leta y’u Rwanda yabatekereje ho ikabona ko na bo bashoboye nk’abagore kuko ari nabyo byatumye bigirira ikizere ubu bakaba bafatanya n’abagabo babo guteza imbere urugo babicyesha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ntibihezwa Timothe w’imyaka 62 avuga ko mbere y’iri hame uko abagabo bari bateye ibintu byose byabaga ari ibyabo nk’abagabo, nta mugore ugira ikintu cye mu rugo kabone niyo yabaga afite aho yabikuye kuko ngo iyo byabaga byageze mu rugo rw’umugabo byabaga bibaye ibyanyiriri urugo.
Ahamya ko ihame ry’uburinganire ari isoko yo gukemura amakimbirane. Ati “Ririri mu byafashije gucyemura amakimbirane yahoraga mu muryango, kuko bose bakorera hamwe bagafatanyiriza hamwe guteza imbere urugo rwabo umugore akaba yafatanya n’umugabo gushaka ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amashuri, kubagurira imyenda, gushaka ibyo barya n’ibindi.”
Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko kuri ubu bashimira leta y’u Rwanda yazanye gahunda y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko byatumye babana neza mu muryango bafashanya mu mirimo yose bakarushaho kwiteza imbere nkuko babigaragaza.
Kayitesi Goreti ushinzwe ubuzima bw’imyororokere, guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu mpuzamiryango Pro- femmes twese hamwe ashimangira ko iyi gahunda bayibonyemo umusaruro mwiza mu muryango nyarwanda binyuze mu buhamya bahabwa n’abagabo ndetse n’abagore.
Mu kiganira yagiranye n’umunyamakuru yaravuze ati “Dukunda kumva ubuhamya bw’abagabo n’abagore badushimira ko twabafashije kumva no gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kuko byaradufashije cyane, ati nkubu umugore asigaye akora n’ubucuruzi akaba yakwambuka n’umupaka w’u Rwanda akajya mu mahanga gukorera yo kandi abagabo bacu ntibagire ikibazo bakabifata nko gusenyera umugozi umwe mu gihe mbere babifataga nko kuba umugore atangiye kunanirana, ibi ni ibintu twishimira kuko n’abagabo badufasha muri byose kandi tugahuza”.
Icyegeranyo mpuzamahanga gisohoka buri mwaka Grobal Gender gap kigaragagaza ko umwaka ushize wa 2021 u Rwanda rwari kuri 80.5 % mu kuzamura iri hame, Imiryango ifite mu nshingano kuzamura iri hame ry’ubururinganire n’ubwuzuzanye yaba iyo mu nzego za leta n’itari iya leta itangaza ko hakomeje gahunda yo gufasha abaturage bamwe bakigaragaramo imyumvire ikiri hasi kugera ngo icyuho gisigaye kivemo intego yabo yo kuzamura iri hame rigere ku kigero 100%.
Yanditswe na Marie Jeanne Umutoni, Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru