Image default
Mu mahanga

Umutegetsi yirukanwe mu kazi nyuma yo kunenga umusoro washyizweho na Leta

Umukozi wa leta ya Tanzania yirukanwe ku kazi nyuma yo kwifashisha imbuga nkoranyambaga akamagana ishyirwaho ry’amafaranga (umusoro) (u)asabwa mu kohererezanya amafaranga kuri telefone zigendanwa, ubu buzwi nka ‘mobile money’.

Jonas Afumwisye, wari umuyobozi ku rwego rw’akarere mu kigo cya Tanzania cyo gutwara abagenzi muri gariyamoshi, yemeje ko yakiriye ibaruwa yo kumwirukana, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Citizen cyo muri icyo gihugu.

Yavuze ko azajurira mu kanama k’abakozi ba leta.

Iyo baruwa ivuga ko yarenze ku itegeko rigenga abakozi ba leta ryo mu mwaka wa 2003.

Ntibiramenyekana urubuga nkoranyambaga uwo mutegetsi yakoresheje, kuko ibaruwa imwirukana ivuga gusa ku mbuga nkoranyambaga.

Ifoto igaragaza ibirango by'imbuga nkoranyambaga zitandukanye

Mu byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, Afumwisye anashinjwa kwamagana ibikorwa bya leta byo gukingira, no gusebya Perezida Samia Suluhu.

Tumaini Nyamhokya, umukuru w’urugaga rurengera inyungu z’abakozi, yavuze ko uru rugaga rwamagana iyirukanwa ry’uyu mukozi kuko afite uburenganzira bwo kuvuga igitekerezo cye, nkuko bitangazwa na The Citizen.

Mu gihe cyashize, Tanzania yanenzwe kubera igabanuka ry’ubwisanzure no kwibasira abatavuga rumwe na leta.

@BBC 

Related posts

Israel yavuze ko Perezida mushya wa Iran ashobora kuzateza akaga

EDITORIAL

Abdelaziz Bouteflika: Uwahoze ari Perezida wa Algeria yapfuye ku myaka 84

EDITORIAL

Impungenge ni zose ku ruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar