Image default
Amakuru

Nyamagabe: Perezida Kagame yasuye umukecuru w’imyaka isaga 100

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye umukecuru w’imyaka 110, umukecuru wagaragaje ko imiyoborere y’u Rwanda ifite ubudasa agahamagarira urubyiruko kurangwa n’ishyaka n’ingeso nziza.

Byose byatangiye muri 2010, ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamagabe mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Umukecuru ugeze mu zabukuru yaramwegereye maze na we ntiyamubuza. Atajuyaje, uwo  mukecuru Nyiramandwa Rachel  wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi,yasabye Perezida Kagame amata.

Image

Ntakuzarira, Perezida Kagame yamugabiye inka maze ku bwo kunyurwa umukecuru Nyiramandwa Rachel yita iyo nka Mporamausanga nk’ikimenyetso cy’isano n’urukundo afitiye Umukuru w’igihugu. Kuva icyo gihe uko Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe yahuraga na Nyiramandwa Rachel wahawe izina ry’umukecuru wa Perezida.

Bitandukanye n’ibihe byabanje,ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Kanama 2022, yabanje  gusura Nyiramandwa Rachel, umukecuru w’imyaka 110 bigaragara ko amaze kugira intege nke.

Akigera mu nzu nshya yubakiwe,Perezida Kagame yabwiye mukecuru Nyiramandwa ko yaje kumusura.Uyu mubyeyi ibyishimo byamusabye atangira kiririmbira umukuru w’igihugu ahita atangaza ko imiyoborere ye ifite ubudasa.

Image

Nyiramandwa Rachel agira abashyitsi benshi barimo n’abana akamira,ariko kuri iyi nshuro umushyitsi we yari Perezid w’u Rwanda. Nta gihunga yigeze agira ahubwo wabonaga yisanzuye kuwo yita Rudasumbwa wamushumbushize ubwo izo yamugabiye zagiraga ikibazo. Mukecuru Nyiramandwa Rachel yahanuye urubyiruko kurangwa n’ishyaka n’ingeso nziza.

@RBA

Related posts

Ikibazo cy’abana baterwa inda mu nkambi z’impunzi gihagaze gite?

EDITORIAL

Rusizi: Barindwi bakurikiranweho kugurisha sima yubakishwa amashuri

Emma-marie

Ikibazo cy’amabagiro y’ingurube gikomeje kuba agatereranzamba

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar