Image default
Abantu

Boss wa Moshions yambika abakomeye ku Isi yaciwe intege ngo ni mugufi bimwongerera imbaraga

Moses Turahirwa, Umunyarwanda w’icyamamare mu guhanga imideri akaba ari nawe washinze inzu izwi ku izina rya “Moshions”.

Uyu musore w’icyamamare hari abashobora kwibeshya ko kuba icyamamare yabivukanye, ariko siko bimeze kuko nk’uko yabyivugiye mu kiganiro aherutse kugirana Ally Soudy,yarabiharaniye/yarabikoreye.

Mu mashuri yisumbuye ndetse na kaminuza yize ubwubatsi, mu kazi yakoze harimo no kuba umuyede (aide maçon) ariko akaba yari afite impano yo guhanga imideri kuva mu buto bwe.

Ageze muri Kaminuza nibwo yatangiye kuyigaragaza cyane no kumurika imideri mu nzu zimwe na zimwe mu Rwanda. Yagize igitekerezo cyo gukomeza muri uwo mujyo w’imideri, ariko bamwe muri bagenzi be bakamuca intege ngo ni mugufi[ …]nagume mu by’ubwubatsi yize.

Moses avuga ko uku kumuca intege ari byo byatumye arushaho gukora cyane kugirango azagere ku nzozi ze.

Ubu ni icyamamare mu guhanga imideri ndetse abifitemo na Dipolome ihanitse yakuye mu Butaliyani[…]yambaka abakomeye bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi. Agira inama urubyiruko yo gukora cyane bakima amatwi ababaca intege.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umugore wa Kizza Besigye yavuze ko umugabo we afunze binyuranije n’amategeko

EDITORIAL

Perezida umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko agifite inyota yo gutegeka

EDITORIAL

Amateka ya Perezida Samia Suluhu utegerejwe mu Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar