Image default
Abantu

Giorgia Meloni, umugore wa mbere ugiye kuba PM w’Ubutaliyani ni muntu ki?

Anna Maria Tortora amaze imyaka 40 acuruza inyanya n’imboga ku bakiriya be bahoraho mu iduka rye i Roma. Ntabwo yari azi ko agakobwa gato kajyaga kazana na sekuru kugura imboga ubu kagiye kuba minisitiri w’intebe w’Ubutariyani. 

Anna Maria aribuka ati: “Yari umusaza mwiza kandi akunda cyane umwuzukuru we.”

Wa mukobwa muto, Giorgia Meloni, ubu niwe ukuriye ishyaka rye mu matora rigiye gutsinda, Anna Maria ibi bimutera ishema. Ati: “Ibishyimbo byanjye byaramureze! Yariye neza, akura neza.”

Ubu byitezwe ko Meloni aba minisitiri w’intebe wa mbere wo mu ruhande ruzwi nka ‘far-right’ (extrême droite ) kuva kuri Benito Mussolini mu ntambara ya kabiri y’isi, araba kandi ari we mugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.

Giorgia Meloni - latest news, breaking stories and comment - The Independent

*Politiki y’amashyaka ya ‘far-right’ (extrême droite ) irangwa muri rusange n’ibitekerezo by’uko mu mibereho n’ubutegetsi hari ibintu bidahinduka, karemano, cyangwa byifuzwa na benshi.

Mu gitondo kuwa mbere yabwiye abashyigikiye ishyaka Fratelli d’Italia (Brothers of Italy) ati: “Tugomba kwibuka ko tutageze ku musozo, turi ku ntango. Guhera ejo tuzerekana agaciro kacu”.

Ibyavuye mu matora nibimara kwemeza, perezida w’Ubutaliyani – Sergio Mattarella – azabaza abakuru b’amashyaka kugira ngo bemeze umukuru wa guverinoma.

Meloni niwe uri imbere kugeza ubu mu bahabwa amahirwe.

Kubera uruhande rwe, Meloni atwererwa ibitekerezo by’aba ‘fascists’ b’igihe cya Mussolini, ku buryo bamwe batishimiye gutsinda kwe, ariko we abihakana yeruye.

Mu minsi ishize yasohoye video avuga mu Cyongereza, Igisipanyole, n’Igifaransa, ashimangira ko ingengabitekerezo nk’iyo ari amateka.

Ariko amateka ni ikibazo muri iki gihugu kidafite amateka nk’ay’Ubudage ubwo bwiyamburaga politiki y’aba-Nazi nyuma y’intambara y’isi, kuko cyo cyatumye amashyaka y’aba ‘fascist’ yongera kuvuka.

Fratelli d’Italia ryashinzwe mu 2012 rifite imizi ya politiki muri Italian Social Movement (MSI), iri ryavuye mu ivu ry’ingengabitekerezo ya ‘fascism’ ya Mussolini.

Iri shyaka riracyafite ikirango (logo) nk’icy’amashyaka ya ‘far-right ya nyuma y’intambara ya II y’isi; ikibatsi cy’amabara atatu, akenshi gifatwa nk’umuriro ugurumana ku mva ya Mussolini.

Welcome to the capital of Italy's far right – POLITICO

Gianluca Passarelli umwalimu wa politiki muri Sapienza University y’i Roma ati: “Georgia Meloni ntabwo ashaka kureka icyo kirango kubera icyo gisobanuye atakwihunza; ni ubwana bwe”.

Gianluca asobanura ati: “Ishyaka rye si iri-fascist. Fascism isobanuye gufata ubutegetsi ugasenya imitegekere. Ibyo sibyo azakora. Ariko hari ibice muri iryo shyaka rihuza n’ibyo bitekerezo. Igihe cyose we yakomeje gukinira hagati.”

Ubuto bwe koko bwaranzwe n’ibitekerezo bikaze by’abo ku ruhande rwa ‘far-right’, ndetse no gukura kwe kugeza ku kuba umugore wa rubanda.

Yavukiye i Roma, kandi yari umwaka umwe gusa ubwo se, Francesco yavaga mu rugo rwe akajya ku birwa bya Canary. Francesco we yari umu-‘left-wing’, naho umugore we Anna ari umu-‘far-right’, ibi biteza impuha ko inzira ya Meloni yayifashe mu kwifuza kwihimura kuri se wabataye.

Umuryango we wimukiye mu gace ka Garbatella, kwa sekuru na nyirakuru. Aho, ageze ku myaka 15, yagiye muri Youth Front, igice cy’urubyiruko cya MSI, nyuma anaba perezida wa National Alliance, ishyaka ryasimbuye MSI.

Mu 1992, Marco Marsilio yari ayoboye inama mu biro bya MSI i Garbatella ubwo Georgia Meloni yakomangaga akinjira. Kuva ubwo babaye inshuti za hafi n’abakorana mu bya politike.

Marco ati: “Uyu yari umukobwa unanutse, ariko buri gihe wihagazeho kandi uzi icyo ashaka. Wabibonaga mu nama z’abanyeshuri, yigizagayo uwariwe wese washaka kumwambura microphone”.

Giorgia Meloni yakomeje kuzamuka muri politiki y’amashyaka kugeza mu 2008, ku myaka 31, yabaye minisitiri wa mbere ukiri muto mu gihugu, ahawe uwo mwanya wo gutegeka imikino n’urubyiruko na Silvio Berlusconi.

Nyuma yo gushinga ishyaka rye bwite mu 2012, yatsindiye 4% gusa mu matora ya 2018.

Giorgia Meloni, une ex-fan de Mussolini au seuil du pouvoir en Italie -  Challenges

Ubu, niwe uri imbere y’abandi banyapolitiki bose aho we n’andi mashyaka bishyize hamwe, harimo n’irya Berlusconi, ubu bafite amajwi 26%.

Nubwo bwose Giorgia yasezeranyije gufasha no gushyigikira imirongo rusange igenderwaho n’Uburayi, ibitekerezo bye bikaze kandi bishingiye ku bya cyera biteye benshi ubwoba.

Mu kwiyamamaza guheruka yagize ati: “Yego ku muryango kamere, Oya ku bashyigikira aba LGBT”

Giorgia Meloni kandi yasabye ko habaho gufunga amayira yose y’amazi ava muri Libya mu guhagarika amato y’abimukira.

Prof Passarelli ati: “Meloni ntabwo ari akaga kuri demokarasi, ahubwo ni akaga ku Bumwe bw’Uburayi.”

Yongeraho ati: “Ari ku ruhande nk’urwa Marine Le Pen cyangwa Viktor Orban. Ubutaliyani bushobora kuba virus ya Putin mu guhungabanya ubumwe, ashobora kumufasha gukomeza guca intege Uburayi.”

Ku bamushyigikiye, Meloni ahagarariye ibitekerezo bikaze by’impinduka Ubutaliyani bukeneye, nyuma y’imyaka myinshi ubukungu bwifashe nabi na sosiyete iyobowe n’abantu bashaje.

Marco Marsilio ati: “Mfite ishema nk’umubyeyi ujyanye umwana we kuri altari. Ntabwo twari kuba twarashinze ishyaka iyo tutabona ko yagera kuri ibi.”

@BBC 

Related posts

Umuyobozi wa OMS yagaragaje uburyo ibibazo by’abazungu bititabwaho kimwe n’iby’abirabura

Emma-Marie

Rutsiro: Uwimana ucyekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi

Emma-Marie

Bishop Rugagi yemeje ko asengera abarwaye Coronavirus bagakira

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar