Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe kurengera itegeko nshinga n’andi mategeko Madame Nyirahabimana Soline, yasabye Abanyarwanda gutoza abana umuco wo kurwanya ruswa bakiri bato.
Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.
Yagize ati : “Nimutoze abana bato, umuco wo kwanga no kurwanya ruswa mubatoza kwamagana ikibi, badakopera mu ishuri, batiba kuko bitangira mbere nibabitozwa bazakura babirwanya kuburyo niyo bajya mu kazi batazarya ruswa cyangwa ngo bayake”.
Nyirahabimana yakomeje avuga ko: “Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ariho hagaragara ruswa nyinshi. Ibi rero biradusaba kwikubita agashyi nk’abayobozi tukayirwanya kuko ruswa idindiza iterambere ry’igihugu”.
Umuvunyi mukuru, Nirere Madelaine nawe yasabye abayobozi by’umwihariko abo mu nzego zibanze kwamagana ruswa no kuyirinda, bagashyira imbere guha abaturage service nziza.
Yasabye abaturage guhagurukira gutanga amakuru y’abaka ruswa kuko imibare y’abayatanga ikiri hafi cyane.
Yagize ati : “Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’umuvunyi bwagaragaje ko abatanga amakuru kubaka ndetse n’abarya ruswa bangana ni 9,6%, ibi rero ntibikwiye kuko utanze amakuru agirwa ibanga.”
Impamvu abaturage badatanga amakuru kuri ruswa
Mwumvaneza Innocent atuye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona, avuga ko impamvu abaturage badatanga amakuru kuri ruswa ari benshi ari uko baba badafite amakuru ahagije y’uwo bayaha.
Ati “Hari abagira ubwoba ko nibarega umuyobozi ko abaka ruswa azabagirira nabi cyangwa se abandi baturage bakamugira igicibwa mu mudugudu cyangwa se nawe bakamufunga”.
Asaba ababishinzwe ko bakongera ubukangurambaga mubaturage ndetse bakabatinyura.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko kurwanya ruswa bigeze ku gipimo cya 87%, gusa intego ya Leta y’ u Rwanda ni uko mu mwaka wa 2024 igipimo cyo kurwanya ruswa kizaba kigeze kuri 96%.
Photo: Umuvunyi
Yanditswe na Kayiranga Egide