Image default
Amakuru

Min. Musabyimana yasabye aba ‘Dasso’ gufasha Uturere kwesa imihigo

Mu ishuri ry’amahurwa rya Polisi y’Igihugu rya Gishari habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’amahugurwa y’Aba-DASSO bashya 416 bagiye guhita batangira akazi. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Eng. Jean Claude Musabyimana,  n’abandi bayobozi batandukanye.

Image

Min Musabyimana yabwiye aba-DASSO n’abitabiriye uyu muhango ko ibikorwa byose byiza igihugu gifite kibikesha umutekano kuko ari wo musingi w’iterambere.

Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Eng. Jean Claude Musabyimana
“Muzirikane ko mu gucunga umutekano harimo ibintu byinshi; ntabwo umutekano ubura gusa kuko amasasu yavuze cg umuntu warwanye n’undi; mujye mureba umutekano mu buryo bwagutse, ingero: Ubuzererezi; Abana bataye ishuri n’abatari mu muryango, Ibibazo by’abaturage, Imitangire mibi ya serivisi, Umutekano w’abaturage n’ibyabo; Gahunda zo kuvana abaturage mu bukene; Imirimo ivunanye ikoreshwa abana; Umwanda; Ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko , Kwangiza ibikorwa remezo cyane ubujura bw’itsinga z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga.
Image
Yagize  ati “Kugira ngo aba-DASSO mushobore kunganira urwego rw’akarere hari indangagaciro zigomba kubaranga: Ubwangamugayo, Ubwitange n’ubushake mu kazi; Ikinyabupfura; Gukorera hamwe; Kuba abanyakuri; •Ubunyamwuga; Guharanira kugira isura nziza n’ibikorwa byiza; Kurangwa n’ingengabitekerezo nziza (positive ideology;) Kubaha abayobozi; Kuzuzanya n’inzego z’ubuyobozi zikorera mu Karere; ibanga ry’akazi. Mwebwe mushoje amahugurwa mugende mufashe Uturere twanyu kwesa imihigo kandi mufatanye n’abo musanzeyo mukore mutizigamye mutanga umusanzu wanyu mu kubaka u Rwanda twifuza.”
Image
Src: Minaloc 

Related posts

Bugesera: Teen mothers commend Mama Courage Support to build resilience 

EDITORIAL

Bosenibamwe yitabye Imana

Emma-marie

Polisi yihanangirije abafana b’Amavubi bibagiwe ko bari mu gihe cya ‘Guma mu rugo’

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar