Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, by’umwihariko abatuye mu Murenge wa Juru baravuga ko abayobozi babo bakoresha icyenewao na ruswa mu gukora urutonde rw’abahabwa imfashanyo y’ibiribwa.
Iki kibazo kiravugwa mu mudugudu wa Uwimpunga mu Kagari ka Rwinume mu Murenge wa Juru, aho abaturage biganjemo abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bashinja ubuyobozi bw’uyu mudugudu burangajwe imbere na Nzamurambaho Theophile ko imfashanyo y’ibiribwa yari igenewe abaturage bakennye ataribo bayihawe, ahubwo ngo yahawe abifite hamwe n’abafitanye amasano n’ubuyobozi.
Umwe muri abo baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano yabwiye IRIBA NEWS ati: “ibi ni akarengane gakabije twakorewe, ntituzi aho urutonde rw’abagomba kubihabwa rwakorewe ahubwo twabonye abifite yewe batari no mu cyiciro cya mbere kuko hari uwo nzi babihaye wifashije ndetse ufite n’inka ikamwa agurisha n’amata”.
Undi nawe yagize ati ” None se ko iyi mfashanyo igenewe abatishoboye bagizweho ingaruka n’izuba ryinshi ryavuye igihe kirekire rikangiza imyaka ni kuki bahaye bamwe imfashanyo abandi bakabareka? ikindi urutonde rw’abagomba kuyihabwa rwagombaga gukorerwa muruhame mu nama rusange y’abaturage, ariko ntituzi aho rwakorewe”.
Twifuje kumenye ukuri kubivugwa ku muyobozi w’umudugudu w’Uwimpunga, Nzamurambaho Theophile maze yanga kugira icyo atangaza ahubwo ahunga itangazamakuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable avuga ko aya makuru y’itangwa ry’ibi biribwa abaturage bavuga ko ritaciye mu mucyo atapfa kuyemeza.
Ati: ” Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa Juru ntitwari tubizi, icyakora tugiye kubikurikirana nibigaragara ko ari ko bimeze ababyihishe inyuma bazabiryozwa”.
Uyu muyobozi akaba asaba abo baturage barenganyijwe kwegera ubuyobozi bw’umurenge bukabarenganura netse bugiye kubegera.
Ikibazo cy’itangwa ry’ibiribwa byagombaga guhabwa abaturage bagizweho ingaruka n’izuba ryibasiye akarere ka Bugesera mu gihembwe gishize cy’ibuhinga, si mu murenge wa Juru gusa riri kumvikana, kuko imirenge itandukanye igize akarere ka Bugesera hakomeje kumvikana iki kibazo.
Ariko kandi iyo ubajije ubuyobozi bw’imidugudu ivugwamo iki kibazo bubitera utwatsi.
Mu ntara y’Iburasirazuba habarurwa imiryango 8.259 mu Mirenge 26 yahuye n’ikibazo cy’amapfa cyatewe n’izuba ryangije imyaka.
Yanditswe na Kayiranga E.