Igikomangoma Harry avuga ko yari afite ibyajya mu “bitabo bibiri” ndetse ko mu cyo yasohoye hatarimo ibintu bimwe kuko se na mukuru we bashoboraga kutazamubabarira iyo bijya hanze.
Harry yabwiye ikinyamakuru Telegraph ko hari ibintu bimwe “ntashaka gusa ko isi imenya”.
Avuga kandi ko yifuza ko abagize umuryango we basaba imbabazi umugore we Meghan.
Spare (imperekeza ugenekereje mu Kinyarwanda), igitabo cyasohotse muri iki cyumweru, cyahise kiba icyagurishijwe kurusha ibindi byose mu Bwongereza kivuga inkuru z’ibyabaye.
Iki gitabo kirimo urutonde rurerure rw’ibyamurakaje mu muryango wa cyami, agahinda katashize kubera urupfu rwa nyina Diana, kurwana n’ibibazo byo mu mutwe, ubuzima bwa wenyine mbere yo guhura na Meghan, hamwe n’ubushyamirane n’abo mu muryango we.
Kensington Palace na Buckingham Palace ingoro za se, Umwami Charles III, hombi bavuze ko ntacyo bazavuga ku biri muri icyo gitabo.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bryony Gordon wa Telegraph wamusanze iwe muri California ngo baganire Harry yavuze ko adashaka “gutembagaza ubwami” ahubwo arimo “kugerageza kubakiza bo uwabo”.
Prince Harry avuga ko hari amakuru yahaye umwanditsi yahaye akazi, JP Moehringer, kugira ngo “yumve uko byari bimeze” ariko ko “bidashoboka” ko yajya muri icyo gitabo.
Ati: “Byashoboraga kuba ibitabo bibiri, wabivuga gutyo”, yongeraho ko igitabo cy’ibanze cyari impapuro 800, mbere y’uko bagitunganyamo icy’impapuro 400 cyasohotse.
Ati: “Hari n’ibindi nabwiye JP, ariko nkavuga nti: ‘Reba, ibi ndabwikubwira ngo wumve uko byari bimeze ariko ntabwo nshobora kubishyira mu gitabo’.”
Harry avuga ko bitashobokaga kuvuga inkuru ye atavuze ku bantu bo mu muryango we muri cyo, “kuko bayigizemo uruhare rukomeye, kandi kuko ugomba kumenya abakirimo n’imiterere ya buri wese uri mu gitabo.”
Yongeraho ati: “Ariko hari ibintu bimwe byabaye, cyane cyane hagati yanjye na mukuru wanjye, hamwe na hamwe hagati yanjye na data, ntashaka gusa ko isi imenya. Kuko sinibaza ko bazigera bambabarira.
“Kandi n’ubu wakwibaza no kuri bimwe nashyize hariya, n’ubundi ntibazigera bambabarira.
“Ariko uko mbibona ndashaka kubababarira kuri byose mwakoze, kandi nifuza ko mwakwicarana nanjye, nyabyo, aho kuvuga ngo naravangiwe, ahubwo tukicarana tukagira ikiganiro nyacyo kuri ibi, kuko icyo nifuza ni uko bagira ibyo babazwa. Bakanasaba imbabazi umugore wanjye.”
Mu bivugwa muri iki gitabo, Harry yavuze ko mukuru we William yise umugore we Meghan umuntu “ugoye” kandi “w’imico mibi”. Harry kandi ashinja mukuru we kumukubita.
Yabwiye Telegraph ko “nta rwego rudakwiye kunegurwa no kugenzurwa”, kandi iyaba 10% byo kugenzurwa yakorewe we n’umugore we byarakorewe umuryango wa cyami “ntitwari kuba muri ibi bibi aka kanya”.
Harry avuga ko afite inshingano imbere y’abana ba mukuru we William, “mu kumenya ko muri bariya bana batatu, nibura umwe azamera nkanjye, ‘imperekeza’ (spare). Kandi ibyo birababaza, binteye ubwoba.”
@BBC