Image default
Abantu

Mozambique: Pasiteri yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa iminsi 40 nka Yesu

Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwiyiriza ubusa mu masengesho y’iminsi 40 ngo agere ikirenge mu cya Yesu/Yesu wamaze iyo minsi ku musozi wa Elayono ivugwa muri Bibiliya atarya atanywa.

Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu.

Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.

Nyuma y’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.

Umugabo uryamye hasi

Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na benewabo (abo bafitanye isano) n’abo basengana mu itorero, uyu pasiteri, wari ufite imyaka 39, yajyanwe ku bitaro ariko kugerageza gutuma yongera kugira ubuzima ntibyashobotse.

Abasengera mu itorero rye n’abaturanyi be ntibatunguwe no kuba ari uko byagenze, kubera ukuntu mu minsi ya vuba aha ishize yari yaratakaje ibiro byinshi cyane ndetse n’umubiri we utagifite isura.

@BBC

Related posts

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’u Buzima

EDITORIAL

Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye

EDITORIAL

Ibyago bikomeye umuntu atitera ni ukubyarwa n’umugizi wa nabi–Bamporiki

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar