Image default
Amakuru

Icyerekezo cyacu gishingiye ko utsinze atiharira ahubwo asaranganya imyanya n’abandi-FPR Inkotanyi

Kuri iki Cyumweru, i Rusororo ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi habereye ibiganiro byahuje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR inkotanyi Gasamagera Wellars n’urubyiruko rw’Abanyarwanda 65 baba mu mahanga bari mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kumenya igihugu cyabo, abasobanurira ko n’ubwo uyu Muryango umaze gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu inshuro 3, utiharira ahubwo usaranganya imyanya n’abandi.

Image

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi yasobanuriye uru rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga ko RPF Inkotanyi yabayeho kuva 1987 igamije gukemura ibibazo bitandukanye byari byugarije Abanyarwanda birimo no guca ubuhunzi aho icyo gihe hari igice cy’Abanyarwanda batari bemerewe kuba mu gihugu cyabo.

Image

Gasamagera Wellars kandi yasabye uru rubyiruko kujya rusura u Rwanda uko rushaka kuko amarembo y’u Rwanda ahora afunguye, ku bashaka kuba mu Rwanda no kurukoreramo bikaba byiza ku rushaho kuri uru rubyiruko.

Agaruka ku ndangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi Gasamagera yabwiye uru rubyiruko ko ihame ryo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ryakomeje kuba inkingi ikomeye mu mikorere y’umuryango FPR Inkotanyi, aho Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Image

Gasamagera Wellars kandi avuga ko nubwo uyu muryango umaze gutsinda amatora inshuro 3 andi mashyaka ahabwa imyanya mu nzego zitandukanye cyane mu nteko ishinga amategeko kugirango nayo agire umusanzu atanga mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Icyerekezo cyacu gishingiye ko utsinze atiharira ahubwo asaranganya akanagabana imyanya n’abandi. Ayo ni amahitamo yacu. Niyo Demokarasi twemera.”

Image

Yanababwiye ko kugirango igihugu kibe kimaze kugera ku iterambere kigezeho biterwa n’imyitwarire myiza (disipiline) no kubahiriza amahame agenga Umuryango.

Uru rubyiruko rwaturutse mu bihugu 15 ruri mu Rwanda muri gahunda yiswe Rwanda Youth Tour, aho baba baje kwiga Umuco w’u Rwanda, kumenya indangagaciro z’Abanyarwanda kugirango bagire uruhare mu kuzisakaza hose.

Kuri ubu, ni inshuro ya 3 haba igikorwa nk’iki, ni mu gihe kandi 45% by’uru rubyiruko aribwo bwa mbere baje mu Rwanda.

@RBA

@RPF

Related posts

Bamwe mu bafite ama-Hotel yahawe ibihano na RDB bati ‘twahaniwe amakosa y’umwaka ushize’

EDITORIAL

Coup d’envoi du Concours photo et vidéo Chine-Afrique 2021

EDITORIAL

Resilience and Triumph: How Rwandan Orphans of Genocide Are Leading Multiple Industries

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar