Ubuyobozi bwa “Young Water Professional (RYWP) buvuga ko kwegereza umugore amazi, isuku n’isukura (WASH) ari ukumwegereza iterambere, akaba ari muri urwo rwego batangije umushinga ugamije kureba inzitizi umugore ahura nazo mu kubona ibi bikorwa.
Nishimwe Ritha, umukozi wa RYWP, yabigarutseho tariki 21 Ukuboza 2023, mu mahugurwa y’abanyamakuru, avuga ko umushinga uzamara amezi ane, uzagaragaza mu buryo bwimbitse ingorane abaturage bo mu Karere ka Bugesera bahura nazo mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura, by’umwihariko ukazagaragaza ingorane z’umugore n’uruhare agira mu gufata ibyemezo mu bijyanye na “WASH”.
Yaravuze ati: “Ni umushinga ugamije guhugura abaturage bo mu Karere ka Bugesera n’abayobozi ndetse n’abagore by’umwihariko, tubigisha ku isuku n’isukura, tuzanareba icyuho kigaragara mu ruhare rw’umugore ku isuku n’isukura. Hazabaho kandi n’umwanya wo gukora amahugurwa kugirango tumenye ngo icyuho gituma umugore atagira uruhare rufatika mu gufata ibyemezo ku isuku n’isukura kiri he, giterwa niki ?”.
Yakomeje avuga ko umugore ariwe wa mbere ugorwa no kubura amazi, bikagira ingaruka ku buzima bwe n’iterambere rye muri rusange. Uyu mushinga ukazagaragaza ahari icyuho haba mu bikorwaremezo ndetse no mu myumvire y’abaturage bikorerwe ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.
Yakomeje ati: “Abagore kenshi ntabwo baba bafite ijambo n’uburyo bakwivugira ku bijyanye n’amazi, isuku n’isukura[…]Kandi twibukiranye ko kwegereza umugore ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura ari ukumwegereza iterambere.”
Umukozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe ubuzima, Ndayisabye Viateur, avuga ko muri aka Karere hari imirenge itatu ariyo Mwogo, Rweru, na Juru, ifite ikibazo cy’amazi, ku buryo abaturage bayo bakoresha amazi yo mu bishanga. Atanga icyizere ko mu myaka itanu iri imbere hari imishinga migari yo kwegera amazi abaturage, izatangira gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati: “Turi gukora ibishoboka byose ngo mu myaka itanu iri imbere, umuturage wese wo mu Karere ka Bugesera azabe afite amazi, isuku n’isukura, nibura atarenga metero 500 ajya gushaka amazi […] ku bufatanye na Water Aid hari umushinga uri gukorwa wo kugeza amazi mu Mirenge ya Mwogo, Rweru, na Juru.”
Yakomeje avuga ko magingo aya kugeza amazi meza mu karere ka Bugesera bigeze kuri kigero cya 82%.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko mu nganda nshya 18 zitunganya amazi mu Rwanda, inganda umunani zikora ku kigero kiri hejuru ya 75% naho 10 zisigaye zigakora ku kigero kiri hagati ya 38% na 72% bingana n’impuzandengo ya 55,6%.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura, WASAC gitangaza ko u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturage 100% mu 2024 izagerwaho, kuko gushyirwa imbaraga mu gusana imiyoboro y’amazi ishaje, kuvugurura no kongera inganda z’amazi.
Ibi byose ngo bizatuma mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya guverinoma.
iriba.news@gmail.com