Uburezi mu bihugu by’Afurika buragenda butera imbere, n’ibihugu byinshi bigenda byigaragaza mu guhindura sisitemu y’uburezi. Nelson Mandela yaravuze ati, “Uburezi ni intwaro ikomeye ushobora gukoresha mu guhindura isi.” Iyi mvugo yerekana akamaro k’uburezi mu gukomeza kuzamura ubushobozi n’ubumenyi mu baturage.
Nk’uko bitangazwa na Bscholarly na ExamLabs, ibi ni bimwe mu bihugu 10 bifite sisitemu y’uburezi iri ku rwego rwo hejuru muri Afurika muri iki gihe:
1.Seychelles: Izwiho kugira urwego rwo hejuru rw’ubumenyi, ishyira imbere uburezi buringaniza kandi butangirwa ubuntu kugeza ku myaka 16.
2. Afurika y’Epfo: Ifite sisitemu y’uburezi itandukanye kandi ikomeye, ifite za kaminuza nyinshi zemerwa ku rwego mpuzamahanga.
3.Mauritius: Itanga uburezi bw’ubuntu kuva mu mashuri y’incuke kugeza ku rwego rwa kaminuza, bikagira uruhare runini mu kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abaturage.
4.Tunisia: Ishyira imbere uburezi bufite ireme, ifite umwihariko mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
5.Kenya: Izwiho kwitangira uburezi kuri bose, igashora amafaranga menshi mu rwego rw’uburezi.
6.Botswana: Itanga uburezi bw’ubuntu mu mashuri abanza kandi ishora byinshi mu mashuri yisumbuye na kaminuza.
7.Algeria: Ifite sisitemu y’uburezi ikomeye, ifite urwego rwo hejuru rw’abana bitabira amashuri abanza n’ayisumbuye.
8.Cape Verde: Iha buri mwana uburenganzira bwo kwiga kandi ku buntu kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 14, bigatuma urwego rw’ubumenyi ruba rwiza cyane.
9.Misiri: Ikomeza guhindura sisitemu y’uburezi, ishyira imbere kuzamura ireme n’ubushobozi ku nzego zose z’uburezi.
10.Ghana: Izwiho impinduka mu burezi zireba kuzamura ireme n’ubushobozi ku nzego zose z’uburezi.
Uru rutonde rwakozwe harebwa ku ngingo zitandukanye, harimo urwego rusanzwe rw’ubumenyi bw’abakora mu rwego rw’uburezi n’ingano y’ireme ry’uburezi batanga, dore ko ubu, ireme ry’uburezi; rikubiyemo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubushobozi bwo kuvuga, no gutekereza mu buryo bwimbitse kandi bwihariye.
iriba.news@gmail.com