Image default
Ubutabera

Nzizera Aimable ari mu maboko ya RIB

Tariki 05 Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rwafunze rwiyemezamirimo Nzizera Aimable, akurikiranyweho ibyaha 2 aribyo: Gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IRIBA NEWS ko “Ibi byaha Nzizera Aimable akurikiranyweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya Company ‘AMAREBE INVESTIMENT Ltd’.
Ibi byaha akaba yarabikoze mu Ukwakira 2023.

Akurikiranweho ibyaha birimo: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.

Umuvugizi wa RIB, yagiriye Abaturarwanda inama . Ati : “Abaturarwanda barasabwa kwirinda ibyaha ibyo aribyo byose. Ukora ibyaha wese, akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa ari beshya. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Abagenzacyaha bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyeka. Inama twabagira niyo guca ukubiri n’icyaha naho ubundi bazafatwa bashyikirizwe Ubutabera.”

Nzizera Aimable, rwiyemezamirimo ubarizwa mu bushabitsi butandukanye burimo ubwubatsi ndetse akaba ari no mu buyobozi bwa  ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Rwanda: Amazina n’amafoto y’abahamwe n’ibyaha birimo ibyo gusambanya ku gahato yashyizwe ku karubanda

EDITORIAL

Ibyaha Kayishema ashinjwa byavuye kuri bitanu biba 54

EDITORIAL

Prince Kid ntiyakatiwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar