Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi rwasabye ababyeyi kujya babatekera amafunguro nk’ayo ku Muganiro kuko basanga aba akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.
Mu birori byo kwizihiza Umuganura byabereye mu mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, urubyiruko rwifuje ko amafunguro bagaburiwe kuri uyu munsi bajya bayarya n’iwabo mu rugo mu yindi minsi.
Singizwe Adeline ni umwe mu rubyiruko wavuze ati : “Natunguwe no kubona amafunguro ntarimenyereye. Ni ubwa mbere mbonye umutsima w’amasaka nariyeho numvise uryoshye pe. Turifuza ko ababyeyi bacu bajya badutecyera amafunguro nkaya byibuze rimwe mu kwezi ndetse bakatwigisha no kuyateka kugirango natwe ubwo tuzaba twubatse ingo zacu tuzage tuganuza abana bacu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Niyonsaba Cyriaque yavuze ko kuri uyu munsi bahisemo kwifatanya n’urubyiruko kugirango barugaragarize uko umuganurwa wakorwaga mu Rwanda rwo hambere. Aho rubanda rwajyanaga umusaruro w’ibyo bejeje i Bwami bagafatanya kuganura kuri uwo musaruro.
Yavuze ati: “Turifuza ko uwo muco utacika akaba ariyo mpamvu turi kuwugeza ku rubyiruko kugirango rukomeze kuwusigasira.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuhoza Pascasie yavuze ko ibiranga umuganura ari ubumwe, iterambere no gukunda igihugu.
Ati: “Nta muntu ugikora wenyine ngo atere imbere. Nibyiza rero gukorera hamwe umusaruro tubonye tukawuhuriza hamwe mu rwego rwo kuwubyaza umusaruro. Babyeyi ndabasaba kujya muganuza bagenzi banyu badafite icyo baganura. Mwigishe abana banyu uyu muco mwiza w’umuganura kuko uhuza abantu bagasangira bagasabana bityo bigatuma abantu babana neza mu mahoro bigaca amakimbirane mu muryango.”
Insanganyamatsiko y’Umuganura y’uyu mwaka iragira iti “Umuganura isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.Dusabane dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuti”
Umuganura ni umwe mu mihango gakondo ushobora wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’Ukwezi kwa Kanama buri mwaka. Uyu muhango waheraga ibwami Umwami agatanga umuganura ku baja n’abagaragu be bagasangira bishimira umusaruro igihugu kejeje.
Kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana kugeza ku ngoma ya Ndahiro cyamatare inzira y’umuganura mu Rwanda yarakorwaga. Gusa Umuganura waje kugira agaciro gakomeye ku ngoma ya Ruganzu II Ndori ubwo yabundukaga aribyo gutahuka k’umwami agasanga igihugu kimaze imyaka 11 kitagira umwami nta n’umuganura utangwa.
Yanditswe na Gashonga Jean Claude