Ibihugu nka Kenya, Djibouti, Tanzania ndetse na Zambia, mu myaka yashize byahaye u Rwanda hegitari nyinshi z’ubutaka. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric, yavuze ko n’ubwo hagikorwa inyigo zo kureba icyo ubu butaka buzakoreshwa, hari ubwatangiye kubyazwa umusaruro.
Kuri uyu wa 16/10/2024, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. MINAGRI ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, batangije ubukangurambaga buzamara ukwezi (kuva ku ya 16 Ukwakira kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2024) bugamije gukangurira abantu imirire iboneye no gukomeza kwihaza mu biribwa.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, cyabimburiye ubu bukangurambaga, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Rwigamba Eric, yabajijwe aho u Rwanda rugeze rubyaza umusaruro ubutaka bwo guhingaho buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 10 rwahawe na Zambia.
Yasubije ati: “Tumaze gukora ibikorwa bitandukanye, icya mbere turabuzi twarabusuye, hasinywa ibigomba gusinywa[…]Hari ibyakozwe byarangiye hari n’ibirimo gukorwa kugirango tubone ayo masezerano atwemerera kubukoresha imyaka 50, 20, 100. Icya kabiri twafashe abikorera n’abacuruzi benshi tubajyanayo baratembera barabubona barimo barubaka imishinga yo gushoramo ku giti cyabo hamwe no gufatanya n’abikorera muri icyo gihugu kugirango tubyaze ubu butaka umusaruro.”
Yakomeje ati: “Ni ubutaka bunini cyane[…]twashyizeho abantu bakora inyigo zijyanye nabwo[…]Izo nyigo rero hari izarangiye izindi ntabwo zirarangira turashaka kubikora mu buryo bwa kinyamwuga kugirango tuhabyaze umusaruro. Ariko hari ibihugu ntari buvuge batangiye kubuhinga (abashoramari b’abanyarwanda) mu buryo bw’igerageza, ubu igerageza ryakorewe ku butaka bungana na hegitari 500.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu nyigo ziri gukorwa, harimo no kurebwa ku kijyanye n’aho ubutaka buherereye, ese niba buri kure y’umuhanda, kure y’icyambu runaka, kure y’ikibuga cy’indege umusaruro uzajya ugera ku isoko gute?
Ku bijyanye n’ubutaka bwahawe u Rwanda muri Zambia, muri Nyakanga 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ubwo butaka butarabyazwa umusaruro kuko “buri ahantu hagari” ndetse hari n’ibyo Guverinoma ya Zambia igomba kubanza kuzuza, birimo gushyira imihanda aho ubwo butaka buherereye na cyane ko nta yari ihari, ibikorwaremezo by’amashanyarazi kugira ngo ibikorwa byo kuhira byorohe n’ibindi.
Icyo gihe yaravuze ati “Haracyari imirimo bagomba gukora kugira ngo ubutaka bugaragazwe ndetse Guverinoma ya Zambia iri kubikora.” Ibyo bikorwa bituma ubwo butaka bukoreshwa icyo bwagenewe nta nkomyi, bizashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
U Rwanda rwahawe ubutaka bungana iki mu mahanga?
Nk’uko twabigarutseho muri iyi nkuru, Zambia yahaye u Rwanda hegitari 10,000, Djibouti yahaye u Rwanda hectare 60 ziri mu gace kahariwe inganda, Tanzania yo yahaye u Rwanda ubutaka buri ahitwa Isaka kuri hegitari 18, naho Kenya iha u Rwanda hegitari 13 i Mombasa.
iriba.news@gmail.com