Image default
Abantu

Gasabo: Hari umugore uvuga ko uwo babyaranye ukora mu rwego rukomeye yamwimye indezo-Video

Umugore utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yabyaranye n’umugabo ukora mu rwego rushinzwe umutekano, akaba yaranze kumuha indezo. uwo mugabo yemera ko yabyaranye n’uyu mugore kandi ko yishyurira umwana ishuri agatanga n’indezo.

Amazina y’uyu mugore twirinze kuyavuga muri iyi nkuru kubera impamvu z’umutekano we, ay’umugabo nayo twirinze kuyatangaza kubera inshingano ze.

Uyu mugore avuga ko atigeze ashakana n’uyu mugabo mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko ko mbere yo kubyarana bakundanaga. Yaravuze ati : “Ntiyamfashe ku ngufu kuko twabyaranye mfite imyaka 22 twarakundanaga, ariko kuntera inda byo byabaye impanuka. Namubwiye ko yanteye inda arambwira ngo nta kibazo azamfasha, ntwite nta kibazo nigeze ngira njya no kubyara kwa muganga yaramfashije, anandikisha umwana. Umwana agize amezi icyenda yahagaritse kumfasha namuhamagara akambwira ati nzabikora ariko ntabikore.”


Uyu mugore yakomeje avuga ko yahamagaraga umugabo akamubwira ko umwana adafite amata yo kunywa, undi akamubwira ngo araje ayohereze ariko ntabikore.

Ati : “Nabonye akomeje kwanga kumfasha njya kumurega ku bakoresha be bamutumaho araza aravuga ngo ‘njyewe mu bushobozi bwanjye nzajya mbona 30,000 frw buri kwezi, ariko yayampaye ukwezi kumwe gusa icyo gihe hari mu 2021, nasubiyeyo 2022 barambwira bati reka tukohereze aho akorera, njyayo umukoresha we atumaho umugabo, aravuga ngo amafaranga yemeye yasanze ari menshi atajya ayabona, bati ngaho emera ayo azajya ubona, aravuga ati nzajya mbona 20,000 frw ndavuga ngo nta kibazo, yayatanze amezi abiri ahita arekera aho.”

Uyu mugore akomeza avuga ko iyo abajije umugabo impamvu adakora ibyo yemeye amusubiza ko “Kwemera ari kimwe no gukora ibyo yemeye ari ikindi.”

Akomeza avuga ko umwana yageze igihe cyo gutangira ishuri, agahamagara Se akabimubwira undi akamubwira ko umwana azamwishyurira nta kibazo. Yakomeje ati: “Ishuri yaryishyuye umwaka umwe, ariko kugeza ubu ntabwo umwana ari kwiga kubera ko Se yanze kwishyura.”

 

 

Akomeza avuga ko abayobora umugabo we mu kazi bagiriye inama uyu mugore yo kuzitabaza inkiko hanyuma bo bakazashyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko.

Simpakana ko twabyaranye kandi ndamufasha”

Umugabo wabyaranye n’uyu mugore, ntahakana ko babyaranye ariko avuga ko ibyo uyu mugore avuga by’uko adafasha umwana atari ukuri.

Yaravuze ati: “Ntabwo nahagaritse kumufasha. Uretse no kumufasha n’umwana mwishyurira ku ishuri.” Twamubwiye ko umugore babyaranye ashaka kujya kumurega mu nkiko. Arasubiza ati : “Byamfasha niba ariyo nzira yumva yamunezeza njyewe nta kibazo mfite kuko umwana simuhakana.”

Akomeza avuga ko yari mu nzira zo gushakira umwana ubwishingizi bwo kwivuza bwishyurwa n’urwego akoramo, ariko ko magingo aya amwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa mituelle de sante.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ishuri umwana w’aba babyeyi yigaho riherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ngo tumenye niba koko umwana yiga n’uwaba amwishyurira amafaranga y’ishuri hagati ya se na nyina ntibyadukundira kuko ubuyobozi bw’ishuri bwavuze ko ayo ari amakuru areba ubuzima bwite bw’umwana batayaha itangazamakuru.

Me Uwayo Jephthah, yifashishije Itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango yabwiye IRIBA NEWS ko uwabyaranye n’umuntu batashakanye iyo yemera umwana, afata inshingano zo kumurera.

Yagize ati: “Iyo amwemera, ababyaranye bakwiyumvikanira bakaba bajya kwa Notaire bagakora inyandikompesha noneho Se akemera ayo azajya atanga yemeranijweho na Nyina w’umwana. Iyo Se yigurukije umwana, nyina ashobora kuregera urukiko ubundi urukiko rugategeko indezo izajya ivanwa mu mutungo wa Se.”

Ingingo ya 293 y’iri tegeko ivuga umwana wemewe n’uwamubyaye afite uburenganzira n’inshingano bimwe n’iby’abana bakomoka ku bashyingiranywe ariko ku ruhande rw’uwamwemeye gusa.

Iriba news.com

 

Related posts

Karongi: Hari abasambanya abana ntibabiryozwe-Video

EDITORIAL

Iryinyo rya Lumumba rirashyize ritashye iwabo

EDITORIAL

Vital Kamerhe yagizwe umwere

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar