Abiga mu mashuri ya TVET bacungura ibigo bigaho ku kayabo k’amafaranga yari busohoke
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko abanyeshuri biga mu bigo byabo bagira uruhare mu gukora ibikorwa byari gutangwaho akayabo k’amafaranga, bagatanga urugero nko mu bikorwa byo kubaka uruzitiro rw’Ikigo, kubaza n’intebe biraraho n’ibindi.
Aba bayobozi bishimira ko ubumenyi aba banyeshuri bahabwa buba buri ku rwego babasha gutanga umusaruro ku bigo bigaho ndetse n’ahandi.
Ing. Ngabonziza Germain, Umuyobozi wa Nyanza TSS, yishimira uburyo abanyeshuri biga muri iki kigo bagize uruhare runini mu kubaka uruzitiro rw’ikigo, abandi bakabaza ibikoresho byo mu biro birimo intebe n’ameza, gusiga amarangi abandi bahanga umuhanda w’umugendererano.
Yagize ati : “Ibi bituma tubasha kuzigama amafaranga twagombaga gutanga ku bakozi ndetse n’ayo twagombye kugura ibikoresho. Niba ibiro by’ubuyobozi bw’ishuri, ibibugize byose byarakozwe n’abanyeshuri biga hano bituma amafaranga ikigo cyagombaga gusohoraga kiyazigama.”
Frere Namagiro Jean Bosco, umuyobozi w’Ishuri rya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro Saint Kizito mu Karere ka Gisagara, avuga ko hari ibikorwa bitandukanye kandi bihenze ikigo kiba gikeneye ntikirirwe kijya gushaka abakozi bava hanze ahubwo abanyeshuri bakabikora bimenyereza.
Kangaba Mariya Roza, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Kigo cya Don Bosco Nyamagabe TVET School ashima uruhare rw’abanyeshuri biga TVET ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bakora mu gihe byakagombye kuba bikorwa n’abakozi bava hanze y’ikigo.
Bimwe mu byo bakoze harimo gukora mu kigo ibintu biramba birimo amatara y’imirasire y’izuba, kubaka uruzitiro rw’ikigo n’ibindi bakora bikagurishwa amafaranga avuyemo agakoreshwa ibindi.
Ku ruhande rw’abanyeshuri biga TVET nabo bemeza ko baterwa ishema n’uruhare rwabo mu kubaka ibikorwa bitandukanye atari mu bigo bigamo gusa ahubwo no mu miryango bakomokamo.
Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) avuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo guha imbaraga TVET no kuyishingiraho iterambere ry’igihugu. Byongeye kandi ngo u Rwanda rurajwe ishinga no kugira abenegihugu bafite ubumenyi bujyanye na tekiniki n’ikoranabuhanga kuko aribyo biyoboye isi.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda y’icyerecyezo 2050 iteganya ko 60% by’abazajya barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bazajya biga amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro bityo, byihutishe iterambere.
Mukagahizi Marie Rose