Gushyira amafoto cyangwa amakuru y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga ni igikorwa kigomba kwitonderwa, kuko gishobora kugira ingaruka zitandukanye ku mubano wanyu no ku buzima bwanyu bwite.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, ni ngombwa gusobanukirwa n’ingaruka zishobora guterwa no gusangiza amakuru y’ubuzima bwawe bwite cyangwa ubw’abawe ku mbuga nkoranyambaga. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ingaruka zo gushyira amafoto n’andi makuru y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga.
Dore zimwe mu ngaruka zo gushyira umukunzi ku mbuga nkoranyambaga
1. Kugabanuka k’ubuzima bwite (Privacy): Iyo usangije amafoto cyangwa amakuru y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga, uba ugabanyije ubuzima bwite bwanyu. Ibi bishobora gutuma abandi bantu binjira mu buzima bwanyu bwite, bakagira ibyo babivugaho mu buryo butari bwiza kuri mwe cyangwa bakabikoresha mu buryo mutifuje.
2. Kugabanuka k’umutekano: Gushyira amakuru y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga bishobora gushyira umutekano wanyu mu kaga. Abantu bashobora gukoresha ayo makuru mu buryo bubi, nko kubakurikiranira hafi cyangwa kubakoresha ibikorwa by’uburiganya.
3. Ingaruka ku mubano wanyu: Gushyira umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutera ibibazo mu mubano wanyu, cyane cyane iyo umwe muri mwe atabyishimiye. Ibi bishobora gutera kutumvikana bityo umubano wanyu ukazamo igitotsi.
4. Ingaruka ku kazi cyangwa ku muryango: Amakuru asangijwe ku mbuga nkoranyambaga ashobora kugera ku bantu batandukanye, harimo abo mukorana cyangwa abo mu muryango. Ibi bishobora kugira ingaruka ku kazi kawe cyangwa ku mubano wawe n’umuryango dore rimwe na rimwe usanga bamwe mu bagize umuryango batemera ko ubuzima bw’umuhungu wabo cyangwa umukobwa wabo buba ikimenyabose.
Inama zo kwirinda ingaruka zo gushyira umukunzi ku mbuga nkoranyambaga
• Kuganira n’umukunzi wawe: Mbere yo gusangiza amafoto cyangwa amakuru ye ku mbuga nkoranyambaga, banza umubaze niba abyemera kandi abyishimiye. Ibi bizafasha kwirinda kutumvikana no kubaha ubuzima bwe bwite.
• Kugenzura ibyo usangiza: Jya utekereza ku ngaruka zishobora guterwa no gusangiza amakuru y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga. Irinde gusangiza amakuru yihariye cyangwa ashobora guteza ibibazo mu gihe kizaza.
• Gukoresha uburyo bwo kugenzura abareba ibyo usangije: Imbuga nkoranyambaga nyinshi zifite uburyo bwo kugenzura abareba ibyo usangije. Shyiraho uburyo butuma amakuru yanyu aboneka gusa ku bantu mwizeye kandi mwihitiyemo.
Mu gusoza, ni ngombwa kwitonda no gutekereza ku ngaruka zishobora guterwa no gusangiza amakuru y’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga. Kubaha ubuzima bwite bw’umukunzi wawe no kugenzura ibyo usangiza bizafasha kurinda umubano wanyu n’umutekano wanyu muri rusange
src:Twifashishije urubuga rwa Femmes actuelles.