Image default
Utuntu n'utundi

Menya ibanga ryo kurangiza ku mugore mu mibonano mpuzabitsina

Mu myaka yo hambere wasangaga umugore abyara imbyaro ebyiri eshatu atazi icyanga cyo kurangiza mu mibonano mpuzabitsina, uko iterambere rirushaho kwiyongera abantu barushaho kujijuka, abagore nabo basobanukiwe ibyiza byo kurangiza.

Kurangiza mu mibonano mpuzabitsina ni igihe umugore aba ari mu gikorwa cyo guhuza ibitsina n’umugabo hakabaho kwiyongera cyane k’uburyohe yumva mu mubiri bikagera aho bimurenga, akaba yatangira no gutitira, kurira cyangwa se kuririmba.

Ibi  bikaba biterwa no kuba bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina ye igenda ikangwa cyangwa yagazwa n’igitsina cy’umugabo inshuro nyinshi.

Umugore ashobora kurangiza inshuro zirenze imwe

Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante ivuga ko nyuma yo kurangiza bwa mbere, abagore benshi bashobora kurangiza bwa kabiri ndetse n’izindi nshuro nyinshi biboroheye akenshi bikaba byaba mu gihe cy’umunota cyangwa ibiri, bikaba byanakomeza bitewe n’uburyohe bari guterwa n’uwo barimo bakorana imibonano. Ariko kandi abagore bakiri bato bashobora kurangiza inshuro nyinshi ugereranyije n’abagore bakuze.

Twabibutsa ko kugirango umugore arangize bisaba aba yateguwe kandi yishimiye cyangwa se yiyumvamo  uwo bari gukorana igikorwa , ibi nibyo bituma yirekura imitsi yo mu gitsina cye ikoroha cyane maze akarangiza.

Hari ibiribwa byafasha umugore kurangiza

Ku bagore bagira ikibazo cyo kurangiza, ibiribwa birimo:

Urusenda: Rufasha umubiri mu gukorana ingufu, rugatuma ubira ibyuya, ibi bituma umutima uterana ingufu nuko ugasanga imitsi yareze. Bigaragarira ahanini ku mitsi y’amaboko n’iminwa igasa

Chocolat yirabura: Ibamo ikinyabutabire cyitwa phenethylamine, kikaba gituma umubiri uruhuka, wishima ndetse ugasohora n’uburozi. Si ibyo gusa kuko ituma hakorwa umusemburo wa serotonin, ukaba umusemburo wongera akanyamuneza, ukagabanya stress ndetse ukongera ingufu mu gikorwa.

Ubuki: Mu buki dusangamo umunyungugu wa bore uyu ukaba umunyungugu utuma hakorwa umusemburo wa testosterone uhagije uyu ukaba ufasha mu kugira ubushake bw’imibonano no kurangiza byoroshye haba ku mugabo n’umugore.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n’imitekerereze ya nyirazo

Emma-Marie

Umugabo yaciwe muri resitora kubera kurya byinshi agateza igihombo

Emma-Marie

“Amabuye y’inzara” mu Burayi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar