Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Ngororero bacyekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.
Ku rubuga rwa Twitter rwa RIB handitse ubutumwa bugira butiĀ “Taliki ya 18 Ugushyingo 2020, RIB yafunze Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero na Ntashamaje Eliazar Umucungamali w’Umurenge wa Sovu.
Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.Ā Abakekwa ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.
Iriba.news@gmail.com