Image default
Mu mahanga

Igisirikare cya Ethiopia cyashinje Dr Tedros ukuriye WHO gufasha Tigray

Umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia yashinje umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) kuvuganira ingabo z’ishyaka Tigray People’s Liberation Front (TPLF) zirimo kurwana n’ingabo za Ethiopia.

Abantu babarirwa mu magana bamaze gupfira muri iyo mirwano yatangiye mu ntangiriro y’uku kwezi kwa 11.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ni umunyaTigray ndetse yabaye Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Ethiopia yabanjirije iyi iriho, yari iyobowe n’ishyaka TPLF.

BBC yatangaje ko Tedros atarasubiza ku busabe bwayo bwo kugira ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Jenerali Berhanu Jula yavuze ko Dr Tedros “ntacyo atakoze” mu gushyigikira TPLF no kuyifasha kubona intwaro.

Jenerali Berhanu yagize ati: “Ntabwo tumwitezeho ko ahagarara ku ruhande rw’abanya-Ethiopia ngo yamagane aba bantu [bo muri TPLF]. Amaze igihe akora igishoboka cyose ngo abashyigikire, yakoze ubukangurambaga mu bihugu duturanye ngo byamagane intambara”.

“Yakoze ku buryo babona intwaro”.

Nyuma yo gutorerwa kuboyora OMS mu mwaka wa 2017, Dr Tedros yaramenyekanye cyane mu ntangiriro y’iki cyorezo cya coronavirus.

Ndetse bivugwa ko ari we munya-Tigray ubu wa mbere w’icyamamare mu mahanga.

Hagati aho, ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) ryaburiye ko amakuba yakwibasira akarere kose kagakenera imfashanyo y’amahanga, ubu yatangiye.

Kugeza ubu abantu barenga 30,000 bambutse umupaka wa Ethiopia berekeza muri Sudan.

Abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga bambuka uwo mupaka, nkuko Axel Bisschop ukuriye HCR muri Sudan yabibwiye BBC.

Yavuze ko myinshi muri iyo miryango irimo guhunga igenda n’amaguru kuko ubu ibintu bimeze nabi cyane kuburyo bataguma muri Ethiopia.

Related posts

Abanyeshuri basaga 60 bajyanwe mu bitaro kubera ‘bonbon’ zirimo urumogi

Emma-Marie

Gbagbo araganira na Perezida Ouattara

Emma-Marie

Rihanna yasabye imbabazi nyuma yo kumurika utwenda tw’imbere yifashishije umurongo wa Korowani

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar