Umuryango w’abibumbye (UN) watangaje ko ingaruka z’ubukungu zizaterwa n’iki cyorezo zishobora gusiga abantu bagera kuri miliyoni 500 mu bukene.
Iyi nkuru itari nziza iravugwa n’ubushakashatsi bwa UN ku ngaruka z’iki cyorezo ku bukungu n’imibereho y’abantu.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko buzaba ari ubwa mbere ubukene bwiyongereye ku isi kuri iki kigero kuva mu myaka 30 ishize nk’uko raporo ya UN ibivuga.
Iyi raporo itangajwe mu gihe hategurwa inama za Banki y’isi, ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) n’inama y’abaminisitiri b’imari b’ibihugu bigize umuryango wa G20 izaba mu cyumweru gitaha.
Iyi raporo ya UN yanditswe n’abahanga mu bushakashatsi bo muri kaminuza za King’s College London na Australian National University (ANU).
Christopher Hoy wo muri ANU yagize ati: “Akaga k’ubukungu gashobora kuzaba gakomeye kurusha akaga kariho ubu mu by’ubuzima”.
Iyi raporo iteganya ko imibare y’abakene ku isi iziyongera ku kigereranyo kiri hagati y’abantu miliyoni 400 na 600.
Ikavuga ko izo ngaruka ari ikibazo gikomeye ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) zigamije guca ubukene kugeza nibura mu 2030.
Abahanga bavuga ko iki cyorezo kizajya kurangira ku isi bishoboka ko kimwe cya kabiri cy’abantu miliyari 7,8 bayituye bazaba bari mu bukene.
Iyi raporo ivuga ko 40% by’abakene bashya bashobora kuzaba bari mu bice bya Aziya y’Epfo na Pasifika, naho abagera kuri kimwe cya gatatu bari muri Afurika yo munsi ya Sahara na Aziya y’efo.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, imiryango irenga 100 ku isi yasabye ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikurirwaho amadeni bifite.
Ibi ngo bikaba byafasha ibyo bihugu kubona miliyari $25 yafasha ubukungu bwabyo muri ibi bihe.