Amb. Nduhungirehe Olivier wari Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yirukanwe muri Guverinoma.
Mu ijoro ryo ku Ku wa Kane tariki ya 9 Mata 2020 nibwo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakuye ku mirimo Amb. Olivier Nduhungirehe.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko Amb Nduhungirehe yakuweho kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta.
Muri 2015, Amb. Nduhungirehe yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, umwanya yavuyeho mu Gushyingo 2018 agirwa Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Kwakira 2018 ni bwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba yari amaze imyaka isaga ibiri kuri iyo mirimo.
iriba.news@gmail.com