Dr Frank Habineza wongeye gutorerwa kuba Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije {Democratic Green Part}muri manda y’imyaka itanu iri imbere yavuze ko ishyaka ayoboye ritazigera riha umwanya irindi shyaka mu matora ya Perezida wa Repuburika kuko nabo bafite ubushobozi bwo kuyobora Igihugu.
“Ntabwo bishoboka ibyo rwose[…]ntabwo iyo gahunda tuyirimo yo kuba twavuga ngo turashyigikira undi mukandida kandi natwe tuziko dufite ubushobozi bwo kuba twayobora kino Gihugu.”
Ibi ni ibyagarutsweho na Dr. Frank Habineza mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023 ubwo yari amaze kongera gutorwa 100% ku mwanya wa Perezida w’Ishyaka Democratic Green Part muri manda y’imyaka itanu iri imbere, ndetse akazanarihagarira mu matora ya Perezida wa Repuburika ateganijwe umwaka utaha wa 2024.
Habineza yifitiye icyizere
Ubu ni Depite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, mu matora ya Perezida wa Repuburika yabaye mu mwaka wa 2017, yari yiyamamaje agira amajwi 0,48% yavuze ko yifitiye icyizere cyo kuzatsinda amatora y’umwaka utaha.
Yagize ati “Icyizere dusanzwe tugifite kandi turagihorana kandi tuziko abanyarwanda bazatugirira icyizere nabo tuzatsinda aya matora.”
Habineza yakomeje avuga yiteguye ko naramuka adatorewe kuba Perezida wa Repuburika ataziyamamariza manda ya kabiri yo kuba umudepite dore ko ntan’uwemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida ngo yiyamamarize n’umwanya w’ubudepite.
Iriba.news@gmail.com