Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida Kagame yasuye tumwe mu duce twashegeshwe n’ibiza, aboneraho n’umwanya wo kwihanganisha no guhumuriza abaturage babirokotse.
Nyuma y’ibiza byahitanye abaturage bagera ku 130 bigasenya inzu zisaga 5,000 mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru. Abaturage bamwe basigaye iheruheru badafite aho kwikinga bamwe muri bo bacumbikiwe n’inshuti mu gihe abandi Leta yabashakiye aho bacumbika by’igihe gito bahabwa n’ubufasha bw’ibanze.
Akigera mu Karere ka Rubavu kamwe mu turere twahegeshwe n’ibiza, Perezida Kagame yabanje kujya muri Centre ya Mahoko aho umugezi wa Sebeya wataye inzira yawo ugasenya inzu n’ibindi bikorwaremezo bihegereye agenda yirebera ubukana bw’ibi biza. Yanasuye kandi ikigo cy’ishuri Centre Scolaire Noel de Nyundo cyagezwemo n’imyuzure ndetse zimwe mu nyubako zigasenyuka.
Ageze kuri College Inyemeramihigo hamwe mu hari inkambi y’agateganyo y’abagizweho ingaruka n’ibiza, Perezida Kagame yijeje abaturage ko u Rwanda ruzatsinda ibiza nkuko rwagiye rwivana mu bindi bibazo bitandukanye.
Yabwiye abaturage ati “Naje hano hamwe n’abandi bayobozi, ariko byari ukubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nk’uko n’ubundi mwihanganye. Ibiza byaratugwiriye, imyuzure, inzu zarangiritse, abacu twatakaje ari nacyo kibazo cyane[…]Icyanzanye hano cyari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhanganyitse natwe biraduhangayikishije.”
Perezida Kagame yizeje aba baturage bashegeshwe n’ibiza ko mu bufasha barimo guhabwa “aho bitagenda neza muri iki gihe turabikosora”.
Yongeraho ati: “Imvura, izuba biza ku buryo budasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza imyaka […] ibyo hari aho biturenga. Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa ngo tubuze imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ibiza byagwiririye igihugu ntacyo cyari gukora ngo bitaba, ariko ko ubu igishoboka ari ugufasha abagezweho n’ingaruka zabyo.
Photo: Village Urugwiro