Image default
Politike

Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Covid-19

Perezida KagameĀ  mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko nubwo iki cyorezo cyaranzwe no guhindagurika, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guhangana nacyo rubikesha urukingo ndetse guhera umwaka utaha, mu Rwanda hakazatangira gukorerwa inkingo n’imiti by’indwara zinyuranye.

Yagize ati “Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa COVID19. Kugeza ubu 80% y’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga. Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira kandi tukitegura guhangana n’icyashaka kuduhungabanya.”

“Niyo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryango ari uw’Ubumwe bwa Afurika n’uw’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, ndetse n’amasosiyete nka BionTech mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha.”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyashimangiye isano ikoranabuhanga rifitanye n’iterambere ry’ubukungu, ashimangira ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare byatumye rubasha kwigobotora iki cyorezo, ahamagarira urubyiruko n’abanyarwanda bose muri rusange gukomeza guhanga ibishya.

Ni mu gihe kandi muri uyu mwaka amashuri yamaze hafi umwaka afunze, yongeye gufungura abanyeshuri bakora ibizamini bya leta abandi barimuka ndetse n’amatora y’inzego z’ibanze araba nyuma yo gusubikwa inshuro 3.

Mu bukungu kandi Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamira iheruka igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10.1% ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize wa 2020.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitari gushoboka iyo igihugu kitareba kure mu byemezo cyagendaga gifata.

Ati “Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye bishimishije kandi twizeye ko bizakomeza. Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyingana na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n’urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora kandi bagakomeza guha abanyarwanda akazi. Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy’iyi gahunda. Azakomeza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n’irishya. Ndagirango nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda nubwo hari icyorezo.”

Muri Nyakanga uyu mwaka kandi nibwo u Rwanda rwohereje ingabo na polisi muri Mozambique, gufasha ingabo z’icyo gihugu guhanga n’iterabwoba mu ntara ya Cobo Delgado.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo mu gihugu cya Santarafurika gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu kubungabunga umutekano mu gihe cy’amatora abasha kuba mu ituze.

Perezida Kagame avuga ko ubwo butwererane n’amahanga mu by’umutekano, ari igipimo cyiza cy’imibanire y’u Rwanda n’amahanga ngo ariko kandi ibyo byashobotse kuko umutekano w’u Rwanda n’abarutuye ari ntavogerwa.

SRC:RBA

Related posts

Igihe inkingo za Covid-19 zizatangirira gukorerwa mu Rwanda cyamenyekanye

Emma-Marie

Covid -19: Icyo Perezida Kagame avuga ku muti watangajwe na Madagascar

Emma-marie

Perezida wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar