Image default
Abantu

Rugagi yishongoye kubanenze ubuhanuzi bwe bwa 2018

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church, Bishop Rugagi Innocent, usigaye abarizwa muri Canada yishongoye ku banenze ubuhanuzi yahanuriye Umunyana Shanitah mu 2018, avuga ko icyo gihe iyo aba Miss yari guhabwa ‘akamodoka’ mu gihe ubu yabaye ‘Miss EAC’ yahawe imodoka.

Mu materaniro y’ijoro ribanziriza umunsi wa Nohele wabaye tariki 25 Ukuboza 2021, Bishop yakoresheje imvugo yumvikanamo kwishongora ku gihembo cy’imodoka yahawe Miss Rwanda 2018. Icyo gihe uwabaye Miss Rwanda ni Liliane Iradukunda, akaba yarahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Baleno yari ifite agaciro ka miliyoni zisaga 18 FRW icyo gihe.

Bishop Rugagi Innocent

Mu nyigisho ze Rugagi yifashishije Bibiliya, yasomye amagambo yanditse mu Kuva 2:2, amagambo agira ati “Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu.”

Yasobanuye aya magambo mu buryo butandukanye, agaragaza ko Imana ari inyembaraga ndetse ko iyo isaha yayo igeze ikora ibitangaza.

Yaravuze ati “Muribuka Shanitah? Maze kumusengera ibinyamakuru biravuga ngo Bishop yabeshye, ngo yaramuhanuriye, ahanura ibinyoma. Baravugaaaa[… ]Imana ntabwo yashatse ko aba Miss Rwanda kugira ngo abantu bavuge. Yabaye Miss Supranational Rwanda ajya muri Pologne, ndamubwira nti mukobwa wanjye ntabwo ushobora gutsinda muri icyo gihugu ndashaka ko Imana iguhesha icyubahiro hariya nyine.”

Yarakomeje ati “Ejo bundi habaye amarushanwa arimo abakobwa bo mu bihugu icyenda muri East Africa ni we wabaye Miss. Akamodoka bari kumuha icyo gihe, iyo bamuhaye nonaha igura turiya tundi dutandatu. None ko byananiranye 2018, Imana yari iri mu ruganda rw’imodoka ya 2021. Ntabwo yagombaga kumuha akamodoka ka 2018 hari izaba ari nshya 2021.”

Rugagi yakomeje avuga ko ati “Mama we yanyandikiye message muri telephone ati nasobanukiwe ijambo rivuga ngo Imana si umuntu ngo ibeshye.”

Umunyana Shanitah niwe wabaye Miss EAC 2021

Mu 2018 nibwo Rugagi yahanuriye Umunyana Shanitah, ko azegukana irushanwa rya Miss Rwanda yari agiye kwitabira. Icyo gihe ariko amahirwe ntiyamusekeye kuko ikamba ryegukanwe na Iradukunda Liliane, hanyuma Umunyana iba igisonga cya mbere.

Umunyana ntiyagarukiye aho, kuko mu 2019 yitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 yegukana ikamba, ibi bikaba byaramuhesheje amahirwe yo guserukira u Rwanda muri Poland.

Umunyana Shanitah, uzwiho kwigirira icyizere no kuvuga ashize amanga imbere y’abandi, mu ijoro ryo kuwa 24 Ukuboza 2021, niwe wegukanya ikamba rya Miss East Africa, ahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshya, igura miliyoni 44 Frw.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Dr. Anita Asiimwe yirukanwe

Emma-Marie

Ibyo ‘Sarah Baartman’ yakorewe n’abakoloni ni agahomamunwa

Emma-Marie

Igikomangoma Louise yaretse iby’ibwami ajya gukorana na fiancé we w’umupfumu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar