Image default
Mu mahanga

Abasaga 20 baburiwe irengero mu mugezi ‘Shire’

Abantu nibura 20 baburiwe irengero muri Malawi nyuma yuko ubwato bubaje mu giti bagendagamo bukubiswe n’imvubu bukibirandura mu mazi y’umugezi wa Shire mu karere ka Nsanje ko mu majyepfo y’igihugu.

Robert Nayeja, umutegetsi wo mu karere ka Nsanje, yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera hafi kuri 37 bari barimo bajya mu mirima yabo yo mu gice gisubira kuri Mozambique, nkuko byatangajwe na televiziyo MBC ya leta ya Malawi.

Umurambo w’uruhinja, rwari ruri muri abo bagenzi, wakuwe muri uwo mugezi.

Umupolisi mukuru Agnes Zalakoma yabwiye igitangazamakuru VOA ko umubare w’abapfuye witezwe kwiyongera kandi ko abapolisi n’amatsinda y’abakora ubutabazi bakomeje gushakisha ababuriwe irengero.

A dug out canoe on the Shire River, in Nsanje, Malawi. - License, download  or print for £37.20 | Photos | Picfair

Depite uhagarariye ako karere yavuze ko uwo mugezi urimo ingona n’imvubu nyinshi kandi ko amato (ubwato) akorera muri ako gace atari amato akoreshwa na moteri.

Iyi mpanuka y’ubwato ibaye iya gatatu ipfiriyemo abantu muri uyu mugezi mu gihe cy’imyaka itatu ishize.

Malawi irimo kuva mu bihe bigoye ubwo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukaze yicaga abantu 511, abandi 533 baburirwa irengero.

@BBC

Related posts

Ubushinwa: Ubukungu bwaguye

Emma-marie

Minisitiri yabwiwe ko uko yambaye birimo gutera “urusaku mu ntekerezo” ku bagabo

Emma-Marie

DR: Uwahoze ari Minisitiri w’intebe yambuwe ubudahangarwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar