Umukinnyi wa Golf, Tiger Woods, yatangaje ko ubu akundana na Vanessa Trump wahoze ari umukazana wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Vanessa w’imyaka 47, yahoze ari umugore wa Donald John Trump Jr bamaranye imyaka 13. Bombi babyaranye abana batanu, batandukana mu 2018.
Ku cyumweru, Tiger w’imyaka 49, yatangaje amafoto ari kumwe na Vanessa ku mbuga nkoranyambaga yandikaho ati: “Urukundo hejuru kandi ubuzima ni bwiza uri iruhande rwanjye”.
Iby’urukundo rw’aba mu byumweru bishize byavuzwe muri za ‘magazines’ zivuga ku makuru y’impuha aba avugwa muri Amerika.
Tiger Woods azwiho kugira ibanga ubuzima bwe bwite kuva mu myaka ya 2000 ubwo amakuru y’uko yacaga inyuma umugore we na ‘skandali’ z’imibonano mpuzabitsina yakoze yakwirakwiraga bikanagira ingaruka ku gukina kwe.
Tiger, wahoze ari nimero ya mbere ku isi muri Golf, icyo gihe yijyanye mu ivuriro (rebah) rifasha ababaswe n’imibonano mpuzabitsina, ndetse nyuma atandukana mu buryo bubi n’umugore we wa mbere Elin Nordegren bari bamaranye imyaka itandatu, babyaranye kabiri.
Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko abana ba Tiger Woods bize ku ishuri rimwe n’aba Vanessa Trump.
Vanessa, nk’uwahoze ari umugore w’umuhungu w’imfura wa Trump, yakunze kwitabira ibikorwa by’umuryango mugari wa Perezida Trump kuri manda ye ya mbere.
Tiger Woods na we bizwi ko kenshi yakinnye Golf na Perezida Trump, harimo no mu kwezi gushize. Trump akunda uyu mukino kandi afite ibibuga birenga 10 byawo.
Mu 2019, muri manda ye ya mbere, Perezida Trump yambitse Tiger Woods umudali w’icyubahiro wa Presidential Medal of Freedom kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa muri Golf.
Muri uku kwezi, Tiger yatangaje ko afite imvune ku gatsitsino ituma atabasha kwitabira amarushanwa ya Golf y’ababigize umwuga. Ntabwo yavuze igihe ashobora kugarukira mu kibuga.
Tiger kandi ntabwo arabasha kwitabira amarushanwa kuva mu kwezi kwa kabiri ubwo yapfushaga nyina witwaga Kultida.
Tiger na Vanessa bombi bafite abana bakiri abakinnyi bato ba Golf.
Kai Trump, umukobwa w’imyaka 17 yatangaje ko mu 2026 azakinira University of Miami mu marushanwa ya Golf ya za kaminuza.
Kai na Charlie Woods – umuhungu wa Tiger Woods, mu cyumweru gishize bombi bakinnye – ku rwego rw’abakiri bato – mu irushanwa ryabereye muri South Carolina.
Hambere, Tiger Woods yatangaje urukundo rwe na Lindsey Vonn usiganwa kuri Ski, nyuma na Erica Herman wahoze akuriye ‘restaurant’ ya Tiger.
Gusa ibye na Erica byarangiye nabi ubwo uyu mugore mu 2023 yaregaga Woods na kompanyi ye mu nkiko, ikirego nyuma yaje gukura mu nkiko.
@ BBC