Image default
Amakuru

H-Q Aqua Plastic Ltd  yashyize igorora abakeneye ibikoresho by’ubwubatsi bitandukanye

Mu gace kihariye k’inganda ka Bugesera hamuritswe uruganda rwitwa H-Q Aqua Plastic Ltd, rukora ibikoresho by’ubwubatsi n’isuku. Uru ruganda rufite gaciro ka miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda ruje ari igisubizo cyo kugabanya ibyatumizwaga mu mahanga no kongera ibikorerwa imbere mu gihugu.

Kuri uyu wa 23 Nyakanya 2025, abashoramari batandukanye basuye uruganda H-Q Aqua Plastic Ltd, basobanurirwa ko ibyo rukora rwifashisha ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kurengera ibidukikije.

Ni rwo ruganda rwa mbere mu Rwanda rukora ibikoresho by’ubwubatsi n’isuku (sanitary hardware). Mu byo rukora harimo:

  • Imiyoboro y’amazi (PVC, PPR, HDPE)
  • Ibikoresho by’isuku birimo ibyo mu bwiherero, inzugi z’amadirishya (glass shower enclosures)
  • Amatara ya LED arondereza umuriro
  • WPC ikoreshwa mu gushushanya cyangwa se kurimbisha imbere mu nzu n’ibindi bitandukanye.

Damascene Munyaneza, ushinzwe imari n’imicungire y’uruganda, yavuze ko kuri ubu bakoresha abakozi 22 bahoraho, hakiyongeraho n’abandi bakora benshi ba nyakabyizi biganjemo abaturiye uru ruganda. Yashimiye Leta y’u Rwanda yashyize ibice byihariye byagenewe inganda, avuga ko byagize uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Impinduramatwara (NST2).

Umuyobozi mukuru wa  H-Q Aqua Plastic Ltd, Jean Bosco Mungwarareba , yavuze ko kuba ibi bikoresho byajyaga bitumizwa mu mahanga bisigaye bikorerwa mu Rwanda kandi ku giciro buri wese yakwigondera ari igisubizo ku baturarwanda.

Yavuze ati: “Kubikora mu Rwanda bizatuma biboneka hafi kandi ku giciro gito, bizongera imirimo ku rubyiruko, bigabanye ibyatumizwaga mu mahanga kandi binazamure ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje ati: Yagize ati: “Turasaba abafite imishinga y’ubwubatsi kutugana kuko ibikoresho dukora byujuje ubuziranenge kandi biri ku giciro cyiza ndetse bimwe mu byo dukora bikora ibirango by’ubuziranenge mpuzamahanga.”

Ku ruhande rw’abikorera, Callixte Kanamugire, ushinzwe ubuvugizi muri PSF, yagaragaje ko ibikorerwa imbere mu gihugu bizafasha kugabanya amafaranga u Rwanda rukoreshaga rutumiza ibikoresho mu mahanga. Yanasabye inganda nshya gushyira imbaraga mu kugera ku masoko yo mu karere no hanze y’igihugu, kugira ngo bifashe mu kugabanya icyuho cy’ubucuruzi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Solar-powered irrigation transforms farming in Eastern Rwanda

EDITORIAL

Abigaga mu mashuri makuru yafunze barabyitwaramo bate?

Emma-marie

“Niba ibitekerezo bye biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside uzajye umufata nk’umwanzi w’u Rwanda”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar