Iperereza rya BBC Africa Eye ryerekanye uburyo abagore, bazwi nka “madams”, bashyira mu buraya abana b’imyaka kugera kuri 13 muri Kenya.
Mu mujyi muto w’amasanganzira wa Maai Mahiu uri mu gace ka Rift Valley ka Kenya, amakamyo atwaye ibintu n’agiye kubifata ku cyambu cya Mombasa arahabisikanira ava cyangwa ajya muri Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo na DR Congo.
Muri uyu mujyi uri muri 50 km mu burengerazuba uvuye mu murwa mukuru Nairobi hazwi cyane uburaya, ariko mu buryo bubabaje buninjizwamo abana bato.
Nyambura (ibumoso) na Cheptoo (iburyo) ababwiye abanyamakuru biyoberanyije uburyo binjiza abana mu buraya i Maai Mahiu
Abanyamakuru babiri bakora iperereza bahishe akazi kabo, bigize nkaho nabo ari indaya kugira ngo bamenye icyo bisaba kugira ngo ube ‘madam’, bahamaze amezi mu ntangiriro z’uyu mwaka baperereza kuri ibi bikorwa muri uyu mujyi.
BBC yahaye ibimenyetso byose igipolisi cya Kenya muri Werurwe(3). BBC itekereza ko kuva icyo gihe abo ba ‘madams’ bahise bimuka. Police ivuga ko abagore bagaragara ku mashusho hamwe n’abana itigeze ibabona. Kugeza ubu nta n’umwe urafatwa.
Guhamya abantu gucuruza abana mu buraya ni imbonekarimwe muri Kenya. Kugira ngo hagire abakurikiranwa polisi isaba ubuhamya bw’abana. Ariko akenshi abana bakorerwa ibi bagira ubwoba bwo kugira icyo bavuga.
Amashusho BBC yafashe ku muhanda mu kabwibwi yerekana umwe mu bagore, wiyita Nyambura, aseka arimo kuvuga ngo: “Baracyari abana, biroroshye kubakoresha ubahaye gusa twa bombons/sweets”.
Nyuma arasobanura ati: “Uburaya burinjiza cyane muri Maai Mahiu, abashoferi ni bo batuma bukomera. Ni uko natwe tubikuramo inyungu. Byabaye ibintu byemewe muri Maai Mahiu”.
Asobanura ko afite umukobwa w’imyaka 13 amaze amezi atandatu “akoresha” ibi bikorwa.
Uyu Nyambura ati: “Biba biteye akaga iyo ukorana n’abana. Ntabwo wapfa kubazana gutyo mu mujyi kumugaragaro. Mbazana nijoro mu ibanga”.
Igikorwa cy’uburaya ku muntu mukuru ubishaka ubwe ntabwo ari icyaha gihanwa n’amategeko ya Kenya ariko bubujijwe n’amategeko y’imijyi yaho. Ntabwo bubujijwe muri Maai Mahiu iri mu ntara ya Nakuru.
Mu gitabo cy’amategeko ahana cya Kenya ni icyaha kubeshwaho n’ibiva mu buraya, waba uri indaya cyangwa uri uzigurisha cyangwa uzungukiramo.
Gutwara cyangwa kugurisha abana bari munsi y’imyaka 18 bihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugera kuri burundu.
Abajijwe niba abagura aba bana ngo basambane bambara udukingirizo, Nyambura yavuze ko ubundi amenya neza ko bikingiye ariko ko rimwe na rimwe bitaba.
Ati: “Abana bamwe baba bashaka gukorera menshi [bityo ntibadukoreshe]. Abandi barabibahatira [kutadukoresha].”
Mu kundi guhura, yinjije umunyamakuru wiyoberanyije mu nzu aho abana b’abakobwa batatu bari bicaye ku mufariso (matelat) undi ku ntebe.
Nyambura asohotse, byabaye akanya keza kuri uyu munyamakuru ko kuganira n’aba bana bonyine.
Basobanuye uburyo bagirirwa nabi muri ibi bikorwa by’uburaya bakoreshwa buri munsi.
Umwe ati: “Rimwe na rimwe uryamana n’abantu benshi. Abakiliya bakagutegeka gukora ibintu birenze ukwemera.”
Nta mibare ya vuba ihari igaragaza abana binjizwa mu buraya muri Kenya. Gusa mu 2012 raporo ya leta ya Amerika yitwa Human Rights Practices in Kenya yavuze ikigereranyo cy’abana 30,000 umubare bakuye mu makuru ya leta ya Kenya no mu kigo kigenga Eradicate Child Prostitution in Kenya ubu kitakibaho.
Umunyamakuru wa kabiri wiyoberanyije yizewe n’undi mugore wiyita Cheptoo nyuma yo guhura kenshi.
Avuga ko gucuruza abana b’abakobwa bituma abasha “kubona imibereho myiza”.
Ati: “Iyi business uyikora mu ibanga rikomeye kuko itemewe n’amategeko.
“Iyo hari uvuze ko ashaka umukobwa, ndamubwira akanyishyura. Tuba dufite kandi n’abakiliya bahoraho bagaruka babashaka.”
Cheptoo yajyanye uyu munyamakuru wiyoberanije mu kabari guhura n’abakobwa “be” bane. Umuto muri bo yavuze ko afite imyaka 13. Abandi bavuze ko bafite 15.
Cheptoo yavuze inyungu abakuramo, ko kuri buri 3,000 Ksh (asanga 33,000 Frw) aba bakobwa binjije, aye aba ari 2,500 Ksh (27,000 Frw).
Mu kundi guhura mu nzu imwe muri Maai Mahiu, Cheptoo yasize aba bana b’abakobwa ari bonyine n’uyu munyamakuru wiyoberanyije.
Umwe muri bo yamubwiye ko, ugereranyije, akorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo batanu ku munsi.
Abajijwe uko bigenda iyo yanze ko bayikora niba nta gakingirizo, avuga ko nta mahitamo aba afite.
Ati: “Ngomba kubikora. [ntabikoze] Nakwirukanwa, kandi nta ho mfite ho kujya. Ndi impfubyi.”
Uruganda rw’uburaya muri Kenya ni urusobe, aho abagabo n’abagore bose bavugwa mu bikorwa byo gucuruza abana mu buraya.
Ntiwamenya neza umubare w’abana binjijwe mu buraya muri Maai Mahiu, ariko muri uyu mujyi muto w’abantu basaga 50,000 biroroshye kubabona.
Uwahoze akora akazi k’uburaya, uzwi nka “Baby Girl”, ubu aha ubuhungiro hano muri Maai Mahiu abakobwa bahunze ihohoterwa muri ibi bikorwa.
“Baby Girl” w’imyaka 61 yakoze uburaya imyaka 40 – bwa mbere yisanze ubwe ku mihanda akiri mu myaka za 20. Yari atwite kandi ahungana n’abana be bato batatu ihohoterwa yakorerwaga n’umugabo we.
Ku meza ye y’imbaho twicaye imbere y’inzu ye, yeretse BBC abakobwa bato bane bose binjijwe mu buraya bakiri abana na ba ‘madams’ muri Maai Mahiu.
Buri umwe muri aba bakobwa avuga inkuru isa n’iya mugenzi we yo gutandukana kw’imiryango cyangwa ihohoterwa ryo mu rugo ko baje i Maai Mahiu bahunga, ariko na ho bakisanga bacuruzwa.
Michelle, avuga uburyo ku myaka 12, yabuze ababyeyi be kubera SIDA akisanga ku mihanda aho yahuye n’umugabo wamuhaye aho kuba nyuma agatangira kumusambanya.
Ati: “Hari uburyo byanze bikunze nagombaga kumwishyura kubera kundera. Ariko byageze aho ntabasha kwihangana, ariko nta muntu nari mfite”.
Nyuma y’imyaka ibiri, Michelle yegerewe n’umugore wari ‘madam’ muri maai Mahiu maze amwinjiza mu buraya.
Lilian, ubu w’imyaka 19, na we yapfushije ababyeyi be akiri muto. Yasigiwe nyirarume wamufataga amashusho ari mu bwogero akayagurisha inshuti ze. Ibi bikorwa by’ubugoryi nyuma byararenze bivamo kumufata ku ngufu.
Ati: “Uwo ni wo wambereye umunsi mubi kurusha iyindi. Nari mfite imyaka 12.”
Ubwo yatorokaga, yaje nanone gufatwa ku ngufu n’umushoferi w’ikamyo wamujyanye i Maai Mahiu. Aha ni ho, kimwe na Michelle, na Lilian yegerewe n’umugore waje kumwinjiza mu buraya akiri umwana.
Ubuzima bw’aba bakobwa bato bwaranzwe n’urugomo, gusuzugurwa, no kugirirwa nabi.
Ubu bacumbikiwe na “Baby Girl”, barimo kwiga imyuga mishya babiri bariga gufotora muri studio abandi babiri bariga gusuka muri ‘salon’ y’ubwiza.
Bafasha kandi “Baby Girl” mu bikorwa bye byo gukangurira abantu kwirinda bene ibi bikorwa.
Intara ya Nakuru ni imwe mu zifite igipimo kiri hejuru cy’ubwandu bwa SIDA muri Kenya, Baby Girl uterwa inkunga na USAID ari mu rugamba rwo kwigisha abantu ibyago by’imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Afite ibiro ku kigo nderabuzima cya Karagita hafi y’ikiyaga cya Naivasha, aho atanga udukingirizo n’inama.
Gusa mu gihe Perezida Donald Trump wa Amerika yahagaritse inkunga ya USAID, ibikorwa bye biri hafi guhagarara.
Yabwiye BBC ati: “Guhera muri Nzeri(9) tuzaba abashomeri”, yongeraho ko atewe impungenge n’abagore bakiri bato n’abakobwa bari babeshejweho na we.
Ati: “Urabona uburyo aba bana bageramiwe. Ni gute babasha ubwabo kwibeshaho? Baracyarimo gukira.”
Leta ya Amerika ntacyo yasubije ku ngaruka zo guhagarara kw’inkunga yayo hagendewe kuri iri perereza. USAID yafunze imiryango kumugaragaro mu kwezi gushize.
Ubu, Lilian ashishikajwe no kwiga gufotora ari na ko agerageza gukira ibikomere yavanye mu guhohoterwa no gukoreshwa uburaya.
Ati: “Ntabwo ngifite ubwoba, kuko Baby Girl ahari ku bwanjye, arimo kudufasha kurenga ibyatubayeho.”