Image default
Politike

Mu 2029 Abanyarwanda bazaba binjiza amafaranga menshi kurusha ubu

Ku wa 12 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2029) igamije kwihutisha iterambere (NST2). Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshatu ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere ikaba ishingiye ku cyerekezo cya 2050 (Vision 2050). Intego nyamukuru ni ukuzamura umusaruro n’amafaranga abaturage binjiza, no guteza imbere imibereho yabo.

Image Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko Guverinoma yihaye intego yo kongera umusaruro w’Igihugu ku mpuzandengo ya 9,3% buri mwaka kugeza mu 2029. Umusaruro umuturage yinjiza ku mwaka uzazamuka uve ku madolari ya Amerika 1.040 mu 2023, ugere ku madolari arenga gato 1.360 mu 2029. Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera umusaruro mu buhinzi, inganda na serivisi. Ubuhinzi buzazamuka ku kigero kiri hejuru ya 6% buri mwaka, naho inganda na serivisi bizamuke hejuru ya 10%.

ImageAgaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazikuba hafi kabiri, kava kuri miliyari 3,5 z’amadolari mu 2023, kagere kuri miliyari 7,3 mu 2029. Ibi bizaturuka ku kongera agaciro k’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, imboga, imbuto n’ibindi bikorerwa mu Rwanda. Hazashyirwa imbaraga mu guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda no gufasha inganda kubona amasoko yo mu karere no hanze yacyo.

Imirimo mishya n’amahirwe ku baturage
Muri iyi myaka itanu, hazahangwa imirimo mishya igera kuri 1.250.000, ni ukuvuga nibura 250.000 buri mwaka. Ibi bizanyuzwa mu mishinga minini nka Bugesera International Airport, ibyanya by’inganda, inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, uruganda rw’amata y’ifu, n’ibindi. Urubyiruko n’abagore bazahabwa amahugurwa n’inguzanyo zishobora kubafasha kwihangira imirimo.

Image
Mu burezi, umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke uzazamuka uve kuri 35% ugere kuri 65%, amashuri y’imyuga azubakwa mu Turere twose, kandi uburezi buzahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo. Mu buzima, intego ni ugutuma igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu kigera munsi ya 15%, kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.

Kurengera ibidukikije no gukoresha ingufu zisubira
Hazashyirwa imbaraga mu kongera amashyamba, gukoresha ingufu zisukuye no kugabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38%. Amazi meza n’amashanyarazi bizagezwa ku baturage benshi, hanubakwe ibikorwaremezo bihangana n’ibiza.

Image

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasoje ashimangira ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’Abanyarwanda bose.

Yagize ati: “Ndagira  ngo  nongere  mbizeze  ubufatanye  bwa  Guverinoma n’Inteko  Ishinga  Amategeko  kandi  mbabwire  ko  tuzakira  neza kugenzura  ibikorwa  bya  Guverinoma  muzakora  kuko  aribyo bizadufasha kugera ku ntego zose zikubiye muri iyi Gahunda.”

 

Related posts

Abategetsi b’u Burundi baje mu Rwanda gushishikariza impunzi gutahuka

EDITORIAL

Gusura inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi mu matsinda byabaye bihagaritswe

Emma-marie

ICRC advocates for adaptation of IHL to emerging warfare technologies

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar