Brenda Biya, umukobwa rukumbi wa Perezida Paul Biya, yashyize hanze video yamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, asaba abaturage kutazatora se mu matora ya perezida azaba ku wa 12 Ukwakira. Yavuze ko se yagiriye nabi abaturage benshi ndetse n’umuryango we bwite.
Inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu cya Cameroun ni iy’umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Paul Biya, Brenda Biya wasabye abaturage ba Cameroun kutazatora Se.
Ni ubutumwa bugufi yanyujije muri video, yaciye kuri konte ye (Acount) ya Instragm, bikaba bivugwa ko aya mashusho yayafatiye mu cyumba cya hotel.
Brenda yagaragaje urutonde rurerure rw’ibibazo n’akarengane avuga ko yakorewe. Avuga ko yatereranwe n’abo mu muryango we ndetse akanashinja bamwe muri bo kumufata nabi.
Ibyo birego byerekeye imibereho ye bwite byahise bihindura isura ya politiki, maze uyu mukobwa w’imyaka 27 atangaza amagambo akomeye agira ati: “Ntimuzatere Paul Biya. Yagize nabi abantu benshi harimo n’umuryango we. Nizeye ko tuzabona undi perezida.”
Iyi mvugo yaje mu gihe igihugu kiri mu bikorwa byo kwitegura amatora ya perezida, bituma video ye icicikana hose. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakiriye neza ubutumwa bwe, bavuga ko ari igikorwa cy’ubutwari, kandi ko bigaragaza ko Brenda Biya atangiye guhinyuza ubutegetsi bwa se.
Si ubwa mbere uyu mukobwa yigaragaza mu buryo butavugwaho rumwe. Mu kwezi kwa Nyakanga 2024, yari yashyize hanze indi video atangaza ko ari umutinganyi, mu gihugu kizwiho guhana cyane abaryamana bahuje ibitsina.
Ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi, RDPC, Patrick Rifoe, umwe mu bashinzwe itumanaho ryaryo, yamaganye ibyo Brenda yavuze, abyita “igikorwa cy’urukozasoni cyo gukoresha agahinda k’umukobwa akagahindura intwaro za politiki, n’ubwo yaba ari umukobwa wa Perezida.” Ariko kandi, yongeyeho ko ibyo na byo bigaragaza “imico ya demokarasi iri mu muryango wa Perezida wa Repubulika.”