Ababyeyi benshi batekereza ko igihe umwana aryamye ari bwo aba ari mu mutekano usesuye. Ariko ubushakashatsi bushya bwerekana ko bishobora kutaba ukuri buri gihe. Abashakashatsi basanze matelas zimwe z’abana zishobora kugira ibinyabutabire bishobora kwinjira mu mwuka cyangwa ku ruhu rwabo bikagira ingaruka ku mwana.
Ubushakashatsi bwiswe “Are sleeping children exposed to plasticizers, flame retardants, and UV-Filters from their mattresses?” bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Toronto, mu gihugu cya Canada bugatangazwa mu kinyamakuru mpuzamahanga cya “Environmental Science & Technology”, bwagaragaje ibiteye impungenge kuri ‘matelas’ abana baryamaho.
Iri tsinda ry’abashakashatsi ryashakaga kumenya niba abana bato baryamye bashobora guhura n’ibinyabutabire biva mu matelas, birimo plasticizers (ibyoroshya plastike), flame retardants (ibirinda umuriro), na UV-filters (ibirinda ibikoresho kwangizwa n’izuba). Ubushakashatsi bwakorewe mu ngo z’abaturage bo mu mijyi ya Toronto na Ottawa, aho hatoranyijwe imiryango ifite abana bafite hagati y’amezi atandatu (6) n’imyaka ine (4).
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko nubwo ingano y’ibi binyabutabire ari nto cyane, bishobora kujya mu mwuka cyangwa ku ruhu rw’umwana, bityo bikabagiraho ingaruka mu myanya y’ubuhumekero.
Abashakashatsi bemeza ko bisaba ko ababyeyi n’inganda zitunganya ibikoresho by’abana bagira amakenga, bagahitamo matelas zikoze mu bikoresho bisanzwe, nk’impapuro z’ibyatsi, ipamba, cyangwa ibyitwa ‘natural latex’, kugira ngo abana baryame ahantu hizewe kandi hatabangamiye ubuzima bwabo.
Ibi binyabutabire harimo biteye impungenge harimo:
- Plasticizers: Bikorwamo plastike kugira ngo ibe yoroshye. Ariko iyo bishyizwe muri matelas, bishobora gusohoka buhoro buhoro bikajya mu mwuka umwana ahumeka.
- Flame retardants :Ni ibintu bituma matelas itafatwa n’umuriro vuba, ariko bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’imisemburo (hormones) z’umwana.
- UV-filters: Bikoreshwa kugira ngo matelas itangizwa n’izuba, ariko nabyo bishobora kwinjira mu mubiri w’umwana binyuze mu mwuka.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko n’ubwo ingano y’ibi binyabutabire ari nto, abana bato baba bafite umubiri ucyiyubaka, bityo bakaba bashobora kugibagiraho ingaruka ku buryo bworoshye.
Ni iki ababyeyi bashobora gukora?
- Guhitamo matelas zikoze mu bikoresho bisanzwe, nk’impu, ipamba cyangwa natural latex.
- Kugira isuku mu cyumba cy’umwana no gukuraho umukungugu kenshi, kuko ari ho ibi binyabutabire nitivanga n’umwanda bikororoka.
- Gufungura amadirishya kugira ngo umwuka mwiza winjire.
Photo: AI