Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda (Rwanda National Police – RNP), ACP Boniface Rutikanga, yasabye abanyamakuru b’Abanyarwanda bandika ku bidukikije kurangwa n’ubunyamwuga no kugendera ku kuri, babicishije mu kugenzura amakuru neza (fact-checking) mbere yo kuyatangaza.
Ibi yabivugiye mu mahugurwa yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, yabereye ku biro by’Ihuriro ry’Abanyamakuru bita ku bidukikije (Rwanda Environment Journalists) biherereye mu Karere ka Kicukiro.
Muri ayo mahugurwa, ACP Rutikanga yagarutse ku kamaro ko kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza, avuga ko ari ngombwa kugira ngo itangazamakuru ry’u Rwanda rikomeze kugira icyizere n’ubunyamwuga mu bijyanye no gutara no gutangaza amakuru.
Yagize ati: “Ubunyamwuga mu itangazamakuru butangirira ku kugenzura amakuru yose mbere yo kuyasangiza rubanda. Nta kintu gikomeye kurusha kuba umunyamakuru ushishoza kandi wubahiriza ukuri,”
Yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere uburyo bwo kugenzura amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bwo ku butaka. Muri ibyo bikorwaremezo harimo idrone zifata amashusho, kamera zicunga umutekano (CCTV) ndetse n’indege za kajugujugu (helicopters).
Yongeyeho ko n’abapolisi babihuguriwe bajya mu bice byabereyemo ibyaha cyangwa impanuka kugira ngo bakusanye amakuru y’ukuri bishingikiraho mu gukora raporo shingiro.
Nk’uko yabivuze, ibi bifasha kumenya neza icyabaye, kumenya ingaruka byagize ku baturage no kumenya ababigizemo uruhare.
ACP Rutikanga yanibukije abanyamakuru ko kugenzura amakuru bisaba kwihangana, kutabogama no kugira umurongo w’ubunyamwuga, aburira abanyamakuru kwirinda gutanga amakuru batagenzuye neza cyangwa agendeye ku marangamutima.
“Umunyamakuru wihuta gutangaza ibyo atagenzuye aba arimo kwangiza izina rye n’icyizere cy’abamwumva. Kwirinda ubunebwe no kuba umunyakuri ni byo bituma itangazamakuru rizerwa,”
— ACP Rutikanga.
Yanabashishikarije gukomeza gufasha abaturage gusobanukirwa neza n’ibijyanye n’ibidukikije, harimo kumenya icyo ibidukikije bivuze, ibikorwa by’abantu bishobora kubyangiza, ingaruka zabyo, ndetse n’inzira zifatika zo kubirinda.
Yagize ati: “Kwigisha abaturage ni intambwe ya mbere mu guhindura imyumvire no kubashishikariza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Umunyamakuru afite uruhare runini mu kuzamura ubumenyi n’imyumvire y’abaturage.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yashimangiye ko itangazamakuru n’inzego z’umutekano bifite inshingano ihuriweho yo kugeza ku baturage amakuru y’ukuri kandi yizewe.
Ati: “Polisi y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi n’abanyamakuru bita ku bidukikije mu gutanga amakuru y’ukuri, yizewe kandi agezweho, kugira ngo itangazamakuru ry’u Rwanda rikomeze kuba ryizerwa,”
Yasoje ashimangira ko icyizere cy’umunyamakuru gitangirira ku kuri, kandi ko abanyamakuru bita ku bidukikije bafite inshingano ikomeye yo kurinda ubunyamwuga no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo byubakiye ku makuru y’ukuri.
Yanibukije kandi abanyamakuru kwitondera amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, kuko amwe muri yo aba atari ay’ukuri.
Muri rusange, aya mahugurwa yagaragaje ko fact-checking atari igikorwa cyoroshye, ahubwo ari umusingi w’itangazamakuru ryiza, rifasha:
Gusobanukirwa neza ibyabaye,
Gupima ingaruka byagize ku baturage,
Kumenya ababigizemo uruhare,
No kubaka icyizere mu itangazamakuru.
iriba.news@gmail.com