Image default
Abantu

Nyamasheke:Abakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri batawe muri yombi

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuri ribanza rya Nyarutovu riri mu Murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri n’umucuruzi, bakurikiranyweho kunyereza ibiro 50 bya kawunga yagenewe kugaburirwa abanyeshuri biga muri icyo kigo.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo mu Kagari k’Impala, ubwo abanyonzi babiri bari batwaye imifuka ya kawunga itamenyerewe ku isoko babajijwe aho bayikuye, bakavuga ko bayikuye ku ishuri ribanza rya Nyarutovu.

Semivumbi Samson na Kagibwami Emmanuel, basanzwe ari abatetsi, bahise bemera imbere y’ubuyobozi ko ibiro 50 byafashwe bari bamaze iminsi babigabanya ku byo batekera abanyeshuri, bagashingira ku mubare w’abana baba basibye cyane cyane ku minsi y’isoko. Bavuze ko bagiye babyohereza umucuruzi wo mu Murenge wa Shangi basanzwe bakorana, bakagabana amafaranga nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, abivuga.

Ati: “Icyaha bahise bacyemera. Bavuze ko babahaga ibikoresho byo guteka, bo bakajya bageraho bakagira ibyo bagabanya hashingiwe ku mubare w’abana baba batabonetse, cyane cyane ku minsi y’isoko, bakabikora gutyo kugeza bujuje imifuka ibiri.”

Umucuruzi witwa Iraboneye Jeanne, ucururiza mu isantere ya Mugera mu Murenge wa Shangi, uwo batetsi batunze agatoki bavuga ko bamaze inshuro eshatu bakorana, we yavuze ko ari bwo bwa mbere bari bagiye gukorana.

Ubugenzacyaha (RIB) bwemeje aya makuru, buvuga ko aba bakekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bushenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi bashobora kubigiramo uruhare.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yagize ati: “Tuributsa abaturage ko ibiribwa bigenerwa abana ku mashuri ari umutungo rusange ugomba kurindwa. Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ni bwo bwatumye aba bakekwaho ibyaha bafatwa. Iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi babigiramo uruhare bagaragare.”

@TV10

Related posts

Gicumbi hari umugabo uvuga ko ubuyobozi bwamuhatiye kubana n’umugore we kandi bafitanye amakimbirane-Video

EDITORIAL

Joseph Habineza yitabye Imana

EDITORIAL

Vestine na Dorcas: Mike Karangwa yatanze ikirego muri RIB

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar