Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, yemerewe kurekurwa mbere y’uko arangiza igihano, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa atangiye igihano cy’imyaka itanu yakatiwe, kubera uruhare yagize mu gukorana n’abagizi ba nabi.

Azakomeza gukurikiranwa n’ubutabera kandi ntazemerewe kurenga imbibi z’u Bufaransa.
Imodoka ya Sarkozy yagaragaye isohoka muri Gereza ya La Santé i Paris, hashize isaha imwe gusa urukiko rumwemereye kurekurwa mbere y’igihe. Nyuma y’ako kanya, yagaragaye ageze iwe mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Paris.
Ku wa 21 Ukwakira, Sarkozy, w’imyaka 70, yakatiwe gufungwa imyaka itanu kubera uruhare yagize mu gushaka inkunga y’ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora ya 2007 kuri perezida wa Libya, Muammar Gaddafi.
Abamwunganira bahise basaba ko arekurwa.
Sarkozy yabwiye urukiko ko atigeze agira “igitekerezo cy’ubusazi” cyo gusaba amafaranga Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya.
Christophe Ingrain, umwe mu banyamategeko ba Sarkozy, yishimiye iryo rekurwa ry’umukiliya we nk’intambwe ijya imbere,” avuga ko ubu agiye kwitegura urubanza rwo kujurira ruzaba mu kwezi kwa Werurwe.
Kimwe mu byemezo bigize irekurwa rye ni uko atemerewe kuvugana n’abakozi bo mu nzego z’ubutabera.
Mu gihe yari afunzwe, yasuwe na Minisitiri w’Umutekano Gérald Darmanin. Ibi byatumye abanyamategeko 30 b’u Bufaransa barega Darmanin, berekana ko bitajyanye n’inshingano ze kuko Sarkozy yakoranye n’uwo mukozi kandi bakaba bari inshuti.

Avugira mu rukiko binyuze mu buryo bwa video, Sarkozy yavuze ko igihe yamaze afunzwe cyari icyo kwigunga.
Umushinjacyaha Damien Brunet yatanze inama ko ubusabe bwa Sarkozy bwo kurekurwa mbere y’igihe bwemerwa, ariko ko uwo wahoze ari Umukuru w’Igihugu atemererwa kuvugana n’abandi bari muri iyo dosiye yiswe iya Libya.
Sarkozy, ukomeje kwemeza ko nta cyaha yakoze, yabwiye ubutabera ko atigeze anatekereza “icyo gitekerezo cy’ubusazi” cyo gusaba amafaranga Gaddafi, kandi yongeraho ko “nta na rimwe azigera yemera icyo atakoze.”
Yanashimiye abakozi ba gereza bamufashije gufata neza ubuzima bwo muri gereza, avuga ko “berekanye ubumuntu budasanzwe.”
Umugore we, umuririmbyi akaba n’umunyamideli Carla Bruni-Sarkozy, hamwe n’abahungu be babiri bari mu rukiko baje kumushyigikira.
Sarkozy ni we Mukuru w’Igihugu wa mbere w’u Bufaransa ufunzwe kuva igihe cya Philippe Pétain, wafunzwe ashinjwa igitugu no guhemukira igihugu mu 1945.
Kuva yinjizwa muri gereza, yari afungiye mu cyumba wenyine, acunzwe n’abacungagereza babiri. Yari afite akazu ka surveillance, ameza y’ibiro, ishyiga ryo gutekesha amashanyarazi na televiziyo nto. Ibyo byose akaba yagombaga kubiriha ama euro 12 buri kwezi.
Yari afite kandi uburenganzira ku makuru yo hanze, gusurwa n’abo mu muryango no gutunga terefone, ariko mu by’ukuri yari afunze wenyine. Yari afite isaha imwe yo gukora siporo, ari wenyine mu kibuga cya gereza.
Sarkozy yayoboye ubufaransa hagati ya 2007 na 2012. Nyuma yo kuva ku butegetsi, akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, kandi mu mezi menshi yategetswe kwambara umukufi ku kirenge werekana aho aherereye igihe cyose.